Isonga FC na Rwamagana City zazamutse mu cyiciro cya mbere bigoranye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Kamena 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Isonga FC na Rwamagana City zakatishije bidasubirwaho itike yo gukina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda "Azam Rwanda Premier League" umwaka wa 2017/2018 aho zizasimbura Kiyovu Sports na Pépiniѐre FC zamanutse.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2017, nibwo aya makipe yombi yamenyekanye nyuma y’imikino yo kwishyura.

Rwamagana yateye intambwe igaruka mu cyiciro cya mbere yahozemo nyuma y’umwaka umwe isezerewe, itsinze Miroplast igitego kimwe ku busa, cyinjijwe na Munyankindi Patrick kuri penaliti.

Mu mukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2, bivuze ko Rwamagana City yabashije kugera ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda, ifite intsinzi y’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Ku rundi ruhande, Isonga FC yasezereye AS Muhanga FC ku gitego kimwe ku busa, nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye i Muhanga. Isonga FC yari yizigamye igitego cyatsinzwe na Cyitegetse Bogarde mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Isonga FC yongeye kwisubiza ikuzo ryo gukina mu cyiciro cya mbere, yari yamanutse muri shampiyona ya 2014-2015 mu gihe Rwamagana City yo yari yasezerewe mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino.

Aya makipe yombi agiye gukina Azam Rwanda Premier League azasimbura Kiyovu Sports iherutse gutsindwa na Rayon Sports ikamanukana na Pépiniѐre FC yabaye iya nyuma mu mwaka wa 2016/2017.

Kiyovu Sports yamanukanye na Pépiniѐre, yari imaze imyaka irenga 50 ikina icyiciro cya mbere ndetse ifite n’ibikombe bitatu bya shampiyona.

Abakinnyi ba Isonga FC babanje mu kibuga
As Muhanga yasezerewe imbere y'abafana bayo
Isonga yakatishije itike y'icyiciro cya mbere igendeye ku gitego yatsinze mu mukino ubanza
Abakinnyi ba Rwamagana City bishimira igitego cyabahesheje intsinzi
Isonga FC na Rwamagana City zazamutse mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza