Isonga FC yasezeye mu cyiciro cya mbere biha amahirwe Kiyovu Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Isonga FC yashyikirije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ibaruwa igaragaza ko itazazamuka mu cyiciro cya mbere, byongerera amahirwe Kiyovu Sports yamanutse mu cya kabiri yo kugaruka mu ruhando rw’amakipe y’ibihangange mu gihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2017, ahagana saa kumi n’imwe n’igice nibwo ubuyobozi bw’Isonga FC buyobowe na Muramira Gregoire, bwatanze iyi baruwa igaragaza ubusabe bwabo muri Ferwafa.

Isonga FC yazamukanye na Miroplast FC zisimbura Kiyovu Sports yamanukanye na Pépiniѐre FC yabaye iya nyuma mu mwaka wa 2016/2017 muri Azam Rwanda Premier League. Mu mwaka ushize w’imikino Kiyovu Sports yarangije ku mwanya wa 15 n’amanota 27 irushwa rimwe na Gicumbi FC yari iya 14.

Mu kiganiro Muramira yagiranye na TV10 yayitangarije ko gufata iki cyemezo nta gitutu bashyizweho ahanini ngo kuko Kiyovu Sports, imwe mu makipe akomeye, anafite abafana benshi mu Rwanda yamanutse.

Yagize ati “Iki ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwa politiki ya siporo muri rusange, ntabwo kigomba kuba ngo ni uko Kiyovu yamanutse. Ndabihakanye kuva uyu munsi. Nta na bayobozi ba Kiyovu twigeze tuganira kuri iki kibazo dore ko bitanandebaga. N’ubwo Isonga itazamuka ntabwo aritwe tugena ikipe idusimbura. Twasimburwa n’iyo twakuyemo cyangwa Kiyovu ibyo ni amategeko ya Ferwafa agomba gukurikizwa.”

Isonga FC iterwa inkunga na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), intego yayo ya mbere ni ukurera impano z’abana kurusha kujya mu marushanwa ya shampiyona.

Ingingo ya 12 mu mategeko ya Ferwafa agenga umupira w’amaguru 2016/2017 yashyizweho umukono kuwa 16 Ugushyingo 2016, iteganya ko mu gihe ‘Amakipe abiri yageze ku mukino w’igikombe ni yo azamuka mu cyiciro cya mbere. Mu gihe ikipe yikuye mu irushanwa mbere yo gukina umukino wa nyuma, isimburwa n’iyo yari yatsinze muri ½. Mu gihe ikipe yakinnye umukino wa nyuma igatangaza ko itakigiye mu cyiciro cya mbere, ikipe ibanziriza iya nyuma mu cyiciro cya mbere igumamo.”

Iyi ngingo iha amahirwe Kiyovu Sports yanakomeje kugenda yiyubaka bisa n’ibyacaga amarenga ko yaba ifite akanunu kuri aya makuru yo kutamanuka kuko yamaze kumvikana na André Cassa Mbungo wari umutoza wa Sunrise FC imuha amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe, abafana bo ku Mumena na Nyamirambo bakunda kwita ‘Urucaca’, yanasinyishije abakinnyi bakomeye barimo Kakule Mugheni Fabrice wavuye muri Rayon Sports.

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper, yatangaje ko umwanzuro ntakuka uzatangazwa kuwa Kane nyuma y’inama izahuza Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe igasuzuma ubusabe bwo gusezera kw’Isonga n’impamvu batanze hakarebwa ko zifatika.

Iyi nama izaterana ku wa Kane w’iki cyumweru ahagana saa yine niyo izatangarizwamo ahazaza ha Kiyovu Sports. Kugeza ubu amakipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri ni Pépinière na Kiyovu Sports mu gihe izazamutse ari Isonga FC na Miroplast.

Ruboneza yakomeje atangaza ko hari ingingo y’itegeko iteganya ko ikipe yari ifite itike yo kuzamuka kandi yari yabitsindiye ikaza kwikuramo itemererwa kuzazamuka mbere y’imyaka ibiri ikurikiyeho n’iyo yabitsindira.

Kiyovu Sports yari imaze imyaka irenga 50 ikina icyiciro cya mbere, ifite ibikombe bitatu bya shampiyona.

Isonga FC yasezeye mu cyiciro cya mbere biha amahirwe Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza