Isonga FC yashyize abakinnyi bose ku isoko, Kiyovu Sports yamanutse ishobora kubyungukiramo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Isonga FC yari yabonye itike yo kuzakina icyiciro cya mbere umwaka utaha yashyize abakinnyi bayo bose ku isoko kugira ngo andi makipe abifuza abatware; ibi bishobora guha amahirwe Kiyovu Sports yari yaramanutse mu kiciro cya kabiri kuba yagaruka muri AZAM Rwanda Premier League.

Nk’uko biri mu ntego z’ibanze zatumye ishingwa, buri mwaka Isonga FC igomba kwakira abana bashya baje kwiga umupira w’amaguru kandi bashaka gutera imbere, naho abayikinagamo bafite amakipe makuru abifuza bakarekurwa bakajya kugerageza amahirwe.

Mu kiganiro Umuyobozi w’iyi kipe, Muramira Gregoire yagiranye na IGIHE, yavuze ko n’ubu biteguye kuba baha abakinnyi bose amakipe abifuza kandi yazabaha amahirwe yo gukina noneho Isonga FC igashaka abandi kuko aricyo yashyiriweho.

Yagize ati “Nicyo dushinzwe niba umwana ageze igihe ko amakipe amwifuza turamurekura. Ngira ngo murabizi no hagati muri shampiyona hari umukinnyi twahaye Kiyovu Sports w’umuzamu, twari tumukeneye ariko abonye amahirwe turamutanga.”

“N’uyu munsi ikipe yaza ivuga ko ishaka umwana runaka twamutanga. Ni cyo dushinzwe nta kindi. Ni cyo gituma abantu bakunda kuvuga ngo Isonga FC ya kera yari ikomeye ngo iy’ubu nta kigenda, siko biri. Twebwe abana iyo bamaze gukomera tubona bifuzwa n’andi makipe baragenda tukajya gushaka abandi. Uwaza n’uyu munsi n’iyo yashaka gutwara bose twabatanga.”

Abajijwe ku mahirwe iyi kipe ifite yo kuzakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha mu gihe isanzwe ifatwa nk’irerero ry’abana, Muramira yagize ati “Ngira ngo Isonga FC si ubwa mbere igera mu cyiciro cya mbere, ni ubwa gatatu.”

Yongeyeho ko nubwo yagiye ikina mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka bishoboka ko yakina cyangwa bikanga bitewe n’icyo ibiganiro biri guhuza Minisiteri ya Siporo, Ferwafa n’Ubuyobozi bw’Isonga FC buzanzura.

Yagize ati “Ntabwo twe tujyanwa (mu cyiciro cya mbere) no guhangana cyangwa gushaka ibikombe. Intego ni ukurera kandi twarabikoze n’umusaruro wavuyemo uraboneka. Twari twafashe abana b’imyaka 15, 16 .. batarengeje 18, kuba rero bagiye mu cyiciro cya mbere ni uko babitsindiye.”

“Gusa ni ibintu bikirimo kuganirwaho n’inzego bireba ubwo nizo zizafata icyemezo niba Isonga FC izakina icyiciro cya mbere cyangwa itazagikina umwaka utaha.”

Ku bijyanye n’ubushobozi mu mafaranga yatuma iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere, Muramira yauze ko igihe byakwemezwa ko igikina amafaranga ntiyaba menshi cyane ayo isanzwe ikoresha mu cya kabiri. Avuga ko n’ubundi yakomeza gukoresha abakinnyi bato idahemba ahubwo bashaka amahirwe yo kwigaragaza.

Mu bakinnyi kuri ubu bakomeye Isonga FC yazamuye ikabatanga mu yandi makipe harimo Emery Bayisenge; Rusheshangoga Michel; Nirisarike Salom; Nzarora Marcel, Kwizera Olivier n’abandi benshi kuri ubu banakinira ikipe y’igihugu kimwe na Savio Nshuti, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Mustapha baherutse guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona.

Mu gihe iyi kipe yaba ifatiwe icyemezo cyo kuguma mu cyiciro cya kabiri byahita biha amahirwe Kiyovu Sports yo kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse amakuru ariho akaba avuga ko mu bakinnyi irimo kurambagiza bakomeye ibagaragariza ko byanze bikunze itazamanuka.

Mu cyumweru gishize iyi yambara icyatsi n’umweru, Kiyovu Sports, yanashyizeho akanama kagizwe n’abantu batandatu barimo Kayumba Jean Pierre wigeze kuba Perezida wayo; Karekezi Eric wigeze kuba Visi Perezida; Ntarindwa Theodore; Mugabe Fidel; Kayitare Hamada, Munyangabe Omar usanzwe ari Umunyamabanga n’Umuvugizi w’iyo kipe gashinzwe kugura abakinnyi bashya.

Isonga FC uyu mwaka yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri
Isonga yagiye igurisha abakinnyi bayo ikongera igatangirana n'abana bashya
Umuyobozi w'Isonga, Muramira Gregoire yemeye ko iyi kipe ishobora kugurisha abakinnyi bayo bose yareze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza