Issa Bigirimana wakiniraga APR FC yerekeje muri Tanzania

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunyarwanda ukomoka i Burundi, Issa Bigirimana, wakiniraga APR FC yamaze kugurwa n’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yashimwe n’ikipe ya Yanga SC yifuzaga no kwerekezamo mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Bigirimana Issa w’imyaka 24, yashakaga kuva muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, aho yifuzwaga bikomeye na Rayon Sports, ariko APR FC yari yaramufatiye ibihano imwongerera amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi ntiyahiriwe n’uyu mwaka w’imikino nyuma yo kuza muri iyi kipe k’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wamukinishije imikino itanu gusa guhera muri Gashyantare uyu mwaka.

Issa yakiniye APR FC mu mikino itatu iheruka, aho yasimbuye Byiringiro Lague mu minota ya nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Gicumbi FC, asimbura mu gice cya kabiri ubwo APR FC yatsindwaga na AS Muhanga ndetse akina igice cya mbere ubwo APR FC yatsindwaga na Espoir FC ku wa Gatandatu.

Uyu musore yakiniraga APR FC guhera mu mwaka w’imikino wa 2014/15, aho yageze mu Rwanda avuye muri LLB S4A mu Burundi.

Yanga SC isinyishije Issa Bigirimana nyuma yo kugura kandi rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick ‘Pappy’ wakiniraga Mukura Victory Sports.

Issa Bigirimana yamaze kugurwa na Yanga SC
Issa Bigirimana yakinnye imikino itanu ku bw'umutoza Zlatko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza