Ivan Minnaert yemerewe amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ivan Minnaert wari umaze ibyumweru bitatu akora nk’umutoza wa Rayon Sports w’agateganyo yemerewe ko agiye guhabwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na Mamelodi Sundowns muri CAF Champions League ariko abamuyobora bagashima imikinire y’ikipe ye.

Mu byumweru bitatu gusa amaze ari umutoza wa Rayon Sports by’agateganyo asimbuye Olivier Karekezi wayitaye adasezeye, Ivan yatsinze bimwe mu bizami yari yahawe birimo guhindura imikinire y’ikipe no kuzamura urwego rw’abakinnyi, gutsinda imikino ya shampiyona yarimo uwa Gicumbi FC yatsinze 1-0, Espoir FC yatsinze 3-0 na Marines FC yatsinze 2-0.

Mu mikino Nyafurika, iyi kipe yari ifite akazi gakomeye imbere ya Mamelodi Sundowns iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Afurika y’Epfo inafite amateka akomeye kuri uyu mugabane by’umwihariko ikaba yarabaye ikipe y’umwaka mu 2016 imaze kwegukana CAF Champions League.

Abasesenguzi n’abafana muri rusange, bagendeye ku bakinnyi b’intoranywa n’ibigwi by’aba ‘Brazilians’ nk’uko bakunda kuyita, n’uko ari imwe mu makipe yihagazeho ku mutungo muri Afurika, bamwe bahamyaga ko Rayon Sports ishobora kuzahabwa isomo ikanyagirwa ibitego byinshi haba i Kigali ndetse no mu mukino wo kwishyura i Pretoria.

Siko byagenze kuko umukino ubanza warangiye ari ubusa ku busa ndetse Rayon Sports ariyo yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda harimo n’ishoti rya Christ Mbondi ryagaruwe n’ipoto y’izamu naho mu wo kwishyura kuri iki Cyumweru itsindwa 2-0.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Itangishaka King Bernard yahise atangaza ko biteguye guha amasezerano Ivan Minnaert kuko uko bakinnye neza byose abifitemo uruhare bityo bakaba bagomba kumushyigikira kurushaho.

Yagize ati “Ababonye umupira babonye ko twakinnye neza nubwo twatsinze. Turasezerewe ubu tugiye kwitegura irushanwa rya CAF Confederation Cup noneho ku buryo twizera ko ho tuzitwara neza.”

Yongeyeho ati “Umusaruro w’umutoza tubona ari mwiza kuko n’umupira dukina ni mwiza. Nyuma y’umukino n’umutoza wa Mamelodi umwe yaje aratubwira ati ‘nimwe munjujubije kuva nabaho’, amasezrano rero nta kibazo.”

Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu mutoza ukomoka mu Bubiligi azahabwa amasezerano y’umwaka n’amezi icyenda. Si ubwa mbere Ivan atoje Rayon Sports kuko na mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2015-2016 ariwe wari uyifite ayitoza imikino itatu ya shampiyona, atsinda ibiri anganya umwe ahita yegura avuga ko yatinze guhembwa.

Icyo gihe yasimbuwe na Masoudi Djuma wari usanzwe amwungirije ayifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro, umwaka ukurikiyeho ayihesha icya shampiyona na we ahita yegura ku mpamvu ze bwite asimburwa na Karekezi na we wayihesheje ibikombe birimo ikiruta ibindi [Super Cup] n’icy’Intwari na we ahita avamo adasezeye.

Itangishaka Bernard King yavuze ko Rayon Sports igiye guha umutoza Ivan amasezerano nyuma yo kwitwara neza
Itangishaka yavuze ko Ivan kuva yaza Rayon Sports yahindutse ikina neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza