Jacques Tuyisenge yafashije Gor Mahia gusatira igikombe cya shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, yafashije ikipe ye gusatira igikombe cya 18 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya ubwo yatsinda igitego kimwe muri 2-0 Gor Mahia yatsinze Sofapaka bahanganye mu mukino wabereye kuri Moi Stadium kuri iki Cyumweru.

Tuyisenge Jacques na Samuel Onyango batsindiye Gor Mahia mu gice cya kabiri cy’umukino bituma iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Kenya ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 hagati yayo na Sofapaka iyikurikiye. Gor Mahia ifite amanota 66 naho Sofapaka ikinamo umunyarwanda Mico Justin ifite amanota 56 mu gihe hasigaye imikino ine gusa.

Gor Mahia ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi ubwo izaba ikina na Nzoia Sugar, aho niramuka itsinze, izashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 igahita itwara igikombe.

K’ogalo nk’uko bakunze kuyita, izaba yongeye gusubiramo amateka yakoze hagati ya 2013 na 2015 ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona ku nshuro eshatu zikurikiranya ndetse bizaba bibaye ku nshuro ya kane muri mu mateka yayo.

Nyuma yo gusezererwa muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu kwezi gushize, byahaye iyi kipe imbaraga mu mikino y’imbere mu gihugu, aho mu mikino 10 iheruka gukina, yabonyemo amanota 22 ikabasha guhigika amakipe ya Sofapaka, Bandari na Mathare United yari ayiri imbere.

Mu yindi mikino yabaye muri Kenya, AFC Leopards itozwa na Casa Mbungo André igakinamo Ndayishime Eric ‘Bakame’ na Kayumba Soter, yanganyije na Sony Sugay ubusa ku busa naho Tusker FC ikinamo umunyezamu Mvuyekure Emery na Amini Muzerwa inganya na Nzoia Sugar igitego 1-1.

Gor Mahia irakoza imitwe y'intoki ku gikombe cya 18 cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza