Jacques Tuyisenge yatsinze igitego mu mukino wahuje Gor Mahia na Everton yo mu Bwongereza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 06:24
Yasuwe :
1 0

Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yigaragaje ku mukino wa gicuti wahuje ikipe ye ya Gor Mahia na Everton yo mu Bwongereza atsinda igitego cyaje cyishyura icya Wayne Rooney wahoze akinira Manchester United.

Ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Bwongereza ikiniye mu Karere ka Afurika y’IBurasirazuba, Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ni umwe mu bagize amahirwe yo guhura nayo kimwe na Kagere Meddy wahoze akinira Amavubi mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Tuyisenge yakoresheje aya mahirwe aboneka gake atsinda igitego kimwe rukumbi Gor Mahia yabonye muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 36 ku mupira wavuye muri koruneli yatewe na Mackenzie wahoze akinira Rayon Sports, Jacques Tuyisenge ashyiraho umutwe awuboneza urushundura.

Iki gitego cyaje cyishyura icya Wayne Rooney cyo ku munota wa 34, watsindiraga Everton yagarutsemo muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka 13 yari amaze yarayivuyemo akinira Manchester United.

Tuyisenge yari agiye kubona n’igitego cya kabiri igice cya kabiri gitangiye gusa ntibyamuhira kuko umuzamu wa Everton Stekelenburg yahise ahagoboka. Umukino ujya kurangira, Everton yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kieran Dowell bituma urangira ari ibitego 2-1.

Uyu mukino wabereye kuri stade y’igihugu cya Tanzania “Uwanja wa Taifa” mu Mujyi wa Dar es Salaam yakira abafana ibihumbi 60 yari yari yakubise yuzuye benshi bambaye umwambaro wa Manchester United ari nako bashakaga guca ku bashinzwe umutekano bashaka gusuhuza Wayne Rooney, rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe bihebeye.

Rooney yazonze abakinnyi ba Gor Mahia
Wayne Rooney yishimira igitego yatsinze Gor Mahia
Gor Mahia yabaye ikipe ya mbere yo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ikinnye umukino wa gicuti ukomeye
Jacques Tuyisenge yanditse amateka yo gutsinda igitego mu mukino wahuje Gor Mahia na Everton yo mu Bwongereza
Umufana yanyuze abashinzwe umutekano mu rihumye ajya gusanganira Rooney mu kibuga
Yahise afatwa arasohorwa
Kieran Dowell (ibumoso) ni we wacunguye Everton atsinda igitego cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza