Kwamamaza

Jimmy Mulisa yahawe gutoza Amavubi U-20 yitegura kujya muri Maroc na Afurika y’Epfo

Yanditswe kuya 26-10-2016 saa 17:25' na Manzi Rema Jules


Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, yahawe inshingano zo kujyana Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu marushanwa abiri agiye kwitabira harimo irizabera muri Maroc hagati ya tariki 9-13 Ugushyingo na Cosafa 2016 izabera muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza.

Aya marushanwa yombi ni ayo iyi kipe y’u Rwanda yatumiwemo kuko atari ku ngengabihe y’ayo Amavubi U-20 yagombaga kwitabira uyu mwaka.

Irushanwa ryo muri Maroc, u Rwanda rwatumiwe nka kimwe mu bihugu bifitanye ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu mu bijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato ari nacyo iri rushanwa rizaba rigamije, rikazitabirwa n’ibihugu bifitanye ubufatanye na Maroc.

Bakiva muri Maroc, Jimmy Mulisa azakomeza gutegura iyi kipe kugira ngo yitabire irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo(Cosafa) rya 2016 mu batarengeje imyaka 20, aho u Rwanda rwatumiwe gusimbura Madagascar yavuze ko ititeguye kuryitabira.

Jimmy Mulisa avuga ko ari amahirwe kuri iyi kipe kuko hari byinshi bazungukira muri aya marushanwa yombi nibaramuka bayitwayemo neza nk’uko abyifuza.

Ati “Ni amahirwe ku ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 kuko imikino myinshi nk’iyi ni ubunararibonye abakinnyi baba bunguka. Ikindi abazitwara neza bashobora no kubona andi mahirwe kuko gukinira muri Maroc cyangwa Afurika y’Epfo, ukigaragaza bishobora no gutuma abashinzwe gushakira amakipe akomeye abakinnyi bakubona.”

Ubusanzwe iyi kipe yatozwaga na Kayiranga Baptiste afatanyije na Mashami Vincent.

Iri rushanwa rizabera Rustenburg, muri Afurika y’Epfo, rizitabirwa n’ibihugu 14 birimo Angola, Zimbabwe, Mozambique, Namibia, Lesotho, Ibirwa bya Comores, Botswana, Zambia, Malawi, Swaziland, Mauritius, Seychelles, u Rwanda rwatumiwe na Afurika y’Epfo yakiriye irushanwa.

Tombola y’uko bizahura yabaye kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwisanga mu itsinda D hamwe na Mozambique n’Ibirwa bya Comores.

Imikino y’amatsinda izatangira tariki ya 7 Ukuboza, isozwe tariki ya 13, mu gihe imikino ya 1/2 izaba umunsi umwe nyuma yaho naho umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bikinwe tariki ya 16 Ukuboza.

Mogwase Stadium na Moruleng Stadium, ni byo bibuga bizifashishwa, aho iki cya kabiri kizatangira gukoreshwa mu mikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.

Jimmy Mulisa avuga ko amarushanwa iyi kipe izakina ari ingirakamaro ku bakinnyi
U Rwanda rwisanze mu itsinda D mu mikino ya COSAFA

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved