Jimmy Mulisa yakuwe mu batoza b’Amavubi bahawe igeragezwa ry’amezi atatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa ntabwo yongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuba uwungirije umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent wahawe amasezerano y’amezi atatu gusa kugira ngo agaragaza ko akwiye aka kazi.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Mashami yahawe andi masezerano y’amezi atatu nk’umutoza w’inzubacyuho nyuma y’uko aya mbere yarangiye tariki ya 31 Nyakanga.

Jimmy Mulisa uherutse kwirukanwa muri APR FC, n’ubundi ntiyagiriwe icyizere no mu ikipe y’igihugu kuko yasimbujwe umutoza w’Amagaju FC, Habimana Sosthène mu gihe Seninga Innocent utoza Etincelles FC yagumye ari umutoza wa kabiri wungirije.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri, Mashami yavuze ko ‘ari we uhitamo abatoza bakorana.’

Mu nshingano aba batoza bahawe harimo gufasha u Rwanda gukomeza mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aho ruzahura na Seychelles mu ijonjora rya mbere.

Basabwe kandi gufasha u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma rizaba tariki ya 20 Nzeri na tariki ya 18 Ukwakira.

Basabwe kandi kuba byibuza bafasha u Rwanda kubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda F, Amavubi arimo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzakirwa na Mozambique mbere yo kwakira Cameroun mu Ugushyingo.

FERWAFA yatangaje ko Mashami naramuka ageze kuri izi nshingano yahawe, azongererwa amasezerano mu gihe naramuka atazigezeho, amasezerano azaseswa.

Kuri uyu wa Kabiri, Mashami yavuze ko nta gihindutse Amavubi azatangira umwiherero wo kwitegura umukino ubanza azakirwamo na Seychelles ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama mu gihe umukino uzaba tariki ya 2 Nzeri.

Amavubi ashobora gutangira imyitozo atari kumwe na Habimana Sosthène wagiye mu mikino y’amashuri ya FEASSSA 2019 iri kubera i Arusha muri Tanzania.

Abatoza b’Amavubi: Mashami Vincent (Umutoza mukuru), Habimana Sosthène (Umutoza wungirije), Seninga Innocent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Jean Paul Niyintunze (Umutoza wongerera ingufu abakinnyi), Nuhu Assouman (Umuganga w’ikipe), Rutamu Patrick (Physio), Rutayisire Jackson (Team Manager), Baziki Pierre (Ushinzwe ibikoresho by’ikipe) na Munyaneza Jacques (Ushinzwe ibikoresho by’ikipe).

Mashami Vincent yahawe amezi atatu yo kwerekana ko akwiye akazi
Mulisa Jimmy uheruka gutandukana na APR FC ntabwo yagiriwe icyizere no mu Mavubi
Habimana Sosthene (iburyo) yajyanye n'amakipe yaserukiye u Rwanda muri FEASSSA 2019 muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza