Kalisa yatsinzwe na Espoir FC yahozemo, Sunrise FC idafite umutoza itungura Bugesera FC

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ku mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Espoir FC yatsinze Kirehe FC ibitego bibiri ku busa kuri Stade ya Rusizi, Sunrise FC idafite umutoza mukuru nyuma yo gusezera kwa Gatera Alphonse, itungura Bugesera FC iyitsinda bibiri ku busa naho Police FC bigoranye yikura imbere ya Gicumbi FC ku gitego kimwe ku busa.

I Rusizi, Kirehe FC yari yabanje kwihagararaho kugera ku munota wa 79, ari nawo Espoir FC yaboneyeho igitego cya mbere gitsinzwe na John Semazi ndetse iza no kubona icya kabiri cyatsinzwe na Sankara ku wa 88 ku bwumvikane buke bwabaye hagati y’umuzamu wa Kirehe FC na ba myugariro be.

Kalisa François wahuraga n’ikipe yahozemo yavuze ko ibitego Espoir FC yabonye ari ba myugariro be babitanze.

Yagize ati “Ibitego nitwe tubibihereye ariko nta kundi n’abasifuzi ntibatubaniye. Nta bwoba bwo kumanuka mfite, haracyari imikino myinshi tuzagerageza kwitwara neza mu yindi.”

Okoko Godefroid utoza Espoir FC yavuze ko iyi ntsinzi ayikesha kuganira n’abakinnyi akababwira ko bari ku kazi kandi adashaka ko bazagatakaza ko bagomba gushaka intsinzi hakiri kare.

Yagize ati “Uyu mukino byari ngombwa ko tuwutsinda kuko aya manota yari akenewe. Abakinnyi nagerageje kubabwira ko turi ku kazi ariyo mpamvu tugomba gukora kuko ikipe iri kujya ahabi.”

I Nyagatare, Sunrise FC yatandukanye n’Umutoza Mukuru, Gatera Alphonse mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, yihagazeho imbere ya Bugesera FC iyitsinda ibitego 2-0 byose bya Orotomal Alex mu gihe ku Kicukiro Police FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0.

Imikino yose y’umunsi wa 23 wa shampiyona:

Ku wa Kabiri, tariki 15 Gicurasi 2018:

-  Musanze FC vs Rayon Sports FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu, tariki 16 Gicurasi 2018

-  Espoir FC 2-0 Kirehe FC

-  Sunrise FC 2-0 Bugesera FC

-  Police FC 1-0 Gicumbi FC

Ku wa Kane, tariki 17 Gicurasi 2018

-  Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda)

-  Amagaju FC vs Miroplast FC (Nyagisenyi)

-  Mukura VS vs APR FC (Stade Huye)

Espoir FC yatsinze Kirehe FC ikomeza kwicuma iva mu myanya y'amakipe ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza