Kanyankore na Nshimiyimana basezerewe mu Mavubi nyuma y’iminsi ine bahawe inshingano

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Kanama 2016 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Kanyankore Gilbert Yaoundé ndetse na Eric Nshimiyimana baherutse guhabwa inshingano zo gutoza Amavubi mu gihe cy’inzibacyuho bamaze guhagarikwa.

Aba batoza bombi bari bamaze iminsi ibiri bahamagaye abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa nyuma wo mu itsinda H u Rwanda ruzahura na Ghana mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017 .

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kanyankore usanzwe utoza APR FC, yatangaje ko muri iki gitondo aribwo bamenyeshejwe ko batakiri abatoza b’Ikipe y’Igihugu gusa ngo nta bisobanuro birambuye bahawe.

Ati " Nibyo badusezereye. Babitubwiye mu gitondo ariko natwe ntabwo tuzi impamvu. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco niwe watumenyesheje ko duhagaritswe ariko nta bisobanuro yaduhaye. Nahagarikanywe na Eric [Nshimiyimana], sitwe gusa ahubwo hari n’abandi bashobora kuza guhagarikwa."

Yakomeje agira ati “ Mu minsi twari tumaze duhawe iyi kipe nta kibazo na kimwe twagiranye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco ndetse na Ferwafa. Mu by’ukuri twatunguwe n’icyemezo cyo kuduhagarika.”

Ku bijyanye na Jimmy Mulisa nawe wari umutoza wungirije , Kanyankore yatangaje ko we atigeze ahagarikwa.

Yagize ati “ Umutoza Jimmy Mulisa we ntabwo yigeze ahagarikwa, kuko asanzwe afite amasezerano na MINISPOC ariko twe nta masezerano twari dufite.”

Kanyankore Gilbert Yaoundé w’imyaka 62 yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu, Amavubi nyuma yuko uwari umutoza mukuru Johnny McKinstry yari amaze kwirukanwa.

Mu bo bari bafatanyije barimo umutoza Eric Nshimiyimana wari umwungirije bombi basezerewe, na Jimmy Mulisa ndetse na Ibrahim Mugisha utoza abanyezamu.

Izi mpinduka zibaye mu gihe habura iminsi mike u Rwanda rugacakirana na Ghana, i Accra kuya 3 Nzeli bishobora kubera ihurizo rikomeye umutoza uri buhabwe iyi kipe kwitegura uyu mukino w’ikipe y’igihangange ku mugabane wa Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza