Kanyankore yirukanywe muri Bugesera FC kubera imyitwarire mibi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Kanyankore Gilbert Yaoundé wari Umutoza wa Bugesera FC ndetse akaba yari aherutse kongererwa amasezerano, yamaze kwirukanwa azira imyitwarire mibi no gutinda gutangiza imyitozo.

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 30 ari umutoza mu makipe atandukanye mu Rwanda n’i Burundi, yahawe gutoza Bugesera FC muri Mata uyu mwaka asimbuye Mashami Vincent wari werekeje mu ikipe y’igihugu shampiyona itararangira asinya gutoza imikino itandatu yari isigaye.

Muri iyo mikino itandatu ya shampiyona, Kanyankore yatsinze itatu anganya ibiri atsindwa rimwe na Mukura VS gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwanyuzwe n’uyu musaruro bumwongerera amasezerano y’umwaka ndetse yagize uruhare mu bakinnyi Bugesera FC yaguze kuko ariwe wagombaga kuzabatoza.

Gusa nk’uko Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, Mbonigaba Silas yabitangarije IGIHE umusaruro wari mwiza ariko bitewe n’imyitwarire idakwiriye bahisemo kumusezerera hakiri kare aho kuzabikora shampiyona yatangiye.

Yagize ati “Kanyankore twatandukanye. Twakoranye neza umwaka ushize ndetse n’ikipe yitwaye neza bituma tumwongerera andi masezerano mashya ariko mbere yo gutangira shampiyona twaricaye tureba imyitwarire ye duhitamo gutandukana hakiri kare aho kuzabikora shampiyona yaratangiye.”

Abajijwe iyo myitwarire mibi ya Kanyankore, Mbonigaba yagize ati “Nonese reba nk’ubu ikipe ntiratangira imyitozo, wamushaka uyu munsi ugasanga yagiye, ejo yagiye nta ruhushya mbese twabonye tutazakorana neza duhitamo gutandukana.”

Kanyankore yanirukanywe muri APR FC mu ntangiriro z’umwaka wa shampiyona wa 2016/17 nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mushya ariko agenda ataranatoza umukino n’umwe ndetse byanabaye ubwo yahabwaga gutoza ikipe y’igihugu 2016 yirukanwa nyuma y’amasaha make.

Nubwo akunze kwirukanwa mu buryo butunguranye, Kanyankore ni umwe mu batoza bakomeye kandi bafite amateka kuko yabaye umwarimu w’umupira w’amaguru mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), atoza amakipe nka Vitalo’0 yo mu Burundi, Les Citadins (AS Kigali y’ubu), Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC ikipe y’igihugu y’u Burundi akaba amaze imyaka irenga 30 muri uyu mwuga.

Kanyankore yari yamaze kongererwa amasezerano ariko yirukanywe shampiyona itaratangira
Kanyankore (iburyo) yagiye muri Bugesera FC asimbuye Umutoza Mashami Vincent (ibumoso) wari ugiye mu Mavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza