Kapiteni w’Amavubi, Bakame ajyanye intimba muri Cecafa 2017

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame, yatangaje ko agiye muri Cecafa 2017 afite intimba n’agahinda kenshi ko kuba amaze kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ahatsindirwa akaba anyotewe kuryegukana nibura ku nshuro ya mbere bikazajya mu mateka.

Amavubi agomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu saa 15:15’ yerekeza muri Kenya mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba no Hagati, Cecafa Senior Challenge Cup 2017 rigomba gutangira ku Cyumweru tariki 3 kugera 17 Ukuboza 2017.

Bakame umaze imyaka hafi 10 akinira ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu akaba ayibereye kapiteni, yatangaje ko agiye muri Kenya afite intimba ku mutima kubera uburyo amaze kugera ku mukino wa nyuma wa Cecafa Senior Challenge Cup inshuro eshatu atabasha gutsinda.

Yagize ati “Intimba ndayihorana ku mutima kuko kugera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu ntayitwara hari ikiba kibura kandi ni yo mpamvu umuntu ahora mu myitozo kugira ngo hahandi umuntu aba agejeje azongereho imbaraga abashe kuyegukana.”

Uyu munyezamu usanzwe akinira Rayon Sports, watwaye igikombe cya Cecafa y’amakipe “Cecafa Kagame Cup” mu 2008 ari kumwe na ATRACO abisubiramo mu 2010 ari kumwe na APR FC, agatwara ibikombe bya shampiyona n’iby’Amahoro muri aya makipe yose yakiniye, avuga ko igikombe yifuza gukurikizaho ari icya Cecafa y’ibihugu kandi afite ikizere ko uyu mwaka bashobora kubikora bagahindura amateka.

Yagize ati “Cecafa natwaye ni iy’amakipe. Ubu iyo nyotewe cyane ni iy’ibihugu kandi numva ko byanze bikunze ngomba kuzafatanya na bagenzi banjye tukitwara neza. Cecafa y’uyu mwaka irakomeye, irimo ibihugu bikomeye birimo n’ibyo tuzahura muri CHAN natwe tugomba kriha agaciro.”

Inshuro eshatu Amavubi yageze ku mukino wa nyuma ari kumwe na Bakame yatsindwaga na Uganda. Bwa mbere ni mu 2009 muri Cecafa yabereye muri Kenya atsindwa ibitego 2-0, mu 2011 yabereye muri Tanzania Amavubi anganya na Uganda ibitego 2-2 atsindirwa kuri penaliti 3-2 n’inshuro iheruka mu 2015 Amavubi yatsindiwe ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Mu mateka u Rwanda rumaze kwegukana iki gikombe inshuro imwe mu 1999 ubwo Cecafa Senior Challenge Cup yari yabereye i Kigali maze Rwanda B igera ku mukino wa nyuma ihatsindira Kenya ibitego 3-1 nyamara iyi Kenya ariyo yari yasezereye indi kipe yari ihagarariye u Rwanda, Rwanda A yanafatwaga nk’ikomeye iyitsinze kuri penaliti 4-1 nyuma yo kunganya 0-0.

Uyu mwaka n’ubundi u Rwanda ruzatangira imikino ya Cecafa rwisobanura na Kenya iri iwayo mu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 kuri Kakamega Bukhungu Stadium nyuma y’ibirori byo gufungura irushanwa.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko agiye muri Cecafa afite intimba yo kuba atarayegukana
Kapiteni w'Amavubi kuri uyu wa Kane ari mu myitozo ya nyuma mbere yo kujya muri Kenya
Abatoza baganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza