Kapiteni w’Amavubi yagize icyo avuga nyuma yo kunyagirwa na Uganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Kanama 2017 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe na Uganda Cranes ibitego bitatu ku busa mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) ariko kapiteni Bizimana Djihad we asanga nta rirarenga.

Nyuma yo kunyagirwa na Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma, Amavubi asabwa gutsinda ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura.

Uwari kapiteni w’Amavubi kuri uyu wa Gatandatu, Bizimana Djihad yatangarije IGIHE ko we na bagenzi be bagowe hagati mu mukino ariko afite icyizere ko mu wo kwishyura i Kigali nabo bashobora kubikora bagatsinda.

Yagize ati “Twatangiye umukino neza ubona ko nta kibazo. Nyuma baza kubona penaliti, imibare yacu ihita isa nk’ipfuye umukino uhita ufunguka bituma dutangira gusatira. Bo uburyo bwabo babubyazaga umusaruro naho twe ubwacu ntitwabukoresha neza kuko twabonye coup franc na koruneli nyinshi cyane kubarusha ariko bidupfira ubusa.”

Bizimana abajijwe niba kwishyura ibitego bitatu bakabona n’icya kane cy’intsinzi mu mukino uzabera i Kigali kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha, yagize ati “Yego, birashoboka cyane kuko uko badutsinze niko natwe twabatsinda. Umupira niko umera ufite ukuri kwawo.”

Yavuze ko mu mukino ubanza abakinnyi bakoze ibishoboka ngo baheshe igihugu ishema ariko ntibyabahira.

Yakomeje avuga ko umukino wo kwishyura bizasaba imbaraga myinshi kurusha iz’abakinnyi 11 bazaba bari mu kibuga, asaba abafana kuzaza ari benshi bakuzura Stade ya Kigali bagashakira hamwe intsinzi.

Yagize ati “Ni ukuza gushyigikira ikipe kuko ni iyacu ni iy’Abanyarwanda nta kidashoboka mu mupira w’amaguru.”

Ikipe izarokoka hagati u Rwanda na Uganda izahita ibona itike yo kwitabira CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Bizimana Djihad (iburyo) ufite ibendera ry'u Rwanda, yasabye abafana kudacika intege kuko ikipe ari iyabo
Bizimana Djihad (wambaye 4) aracyafite icyizere ko Amavubi azakomeza
No muri Uganda u Rwanda rwari rufite abafana baringaniye
Umutoza Antoine Hey afite akazi katoroshye ko kugeza u Rwanda muri CHAN 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza