Karekezi Olivier yahawe ikaze muri shampiyona atahana umunabi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ku mukino wa mbere wa shampiyona yatozaga, Olivier Karekezi yageze ku munota wa 88 yizeye kwegukana amanota atatu imbere ya AS Kigali ariko umukino ugiye kurangira Iradukunda Eric amupfubiriza ibyishimo.

Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona giheruka iri kumwe n’umutoza Masoudi Djuma, yatangiye uyu mwaka nabi inganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wari uwa mbere wa Olivier Karekezi muri shampiyona.

Umukino uhuza AS Kigali na Rayon Sports umaze gufata indi sura muri shampiyona ndetse uko aya makipe yombi ahuye guhangana kuba kuri hejuru kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma, ukunda kubonekamo amakarita menshi aterwa n’uko abakinnyi baba bashyushye mu mutwe ndetse banashyamirana cyane.

Kuri iki Cyumweru aya makipe yahuye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. AS Kigali ni yo yatangiye isatira cyane mu minota ya mbere Rayon Sports nayo iza kuyihindukirana mu minota 15 itangira kuyotsa igitutu.

Ku mipira yihuta cyane inyuze ku mpande za Nyandwi Saddam, Irambona Eric ndetse n’abakinnyi bo hagati nka Imanishimwe Djabel na Caleb, Rayon Sports yagiye ikorerwa amakosa menshi igahabwa ama coup franc gusa kuboneza umupira urushundura bikaba ikibazo.

Habura iminota itatu ngo amakipe ajye mu karuhuko, rutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana Bonfils Caleb yakorewe ikosa na Mutijima Janvier mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penaliti. Yatewe na Caleb umuzamu Bate Shamiru araryama umupira awukubita ibipfunsi uragaruka usanga uyu musore n’ubundi arawusonga ujya mu rushundura.

Umutoza Nshimiyimana Eric utigeze yicara yakomeje kubwira abakinnyi be kudacika intege no kugabanya amakosa, mu gice cya kabiri abakinnyi nka Savio Nshuti wahuraga n’ikipe yakiniraga umwaka ushize, rutahizamu Fank Kalanda n’uwamusimbuye mu kibuga, Ndarusanze Jean Claude bagerageza gushaka igitego cyo kwishyura ariko birabangira.

Caleb niwe mukinnyi wa Rayon Sports wabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego cya kabiri harimo n’aho yasigaranye n’umunyezamu bonyine abatoza n’abafana bamaze guhaguruka ariko atera ku ruhande gato.

Ibyishimo byose b’abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi, byaje kuyoyoka ku munota wa 88 AS Kigali yishyuye ku gitego cya Iradukunda Eric batahana agahinda nk’ako bakuye mu mukino aya makipe yakinnye mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund bagatsindwa igitego 1-0 n’ubundi cyabonetse mu minota ya nyuma.

Karekezi wahawe ikaze muri shampiyona, yatashye atishimye ndetse mu kiganiro n’itangazamakuru yohereza Ndikumana Hamad Katauti umwungirije.

Indi mikino yabaye kuri iki Cyumweru:

Miroplast FC 1-2 Marines FC
Bugesera FC 1-3 Amagaju FC
SC Kiyovu 1-0 Musanze FC

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu:

APR FC 2-0 Sunrise FC
Etincelles FC 3-1 Police FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Kirehe FC 0-1 Mukura VS

Caleb yitegura gutera penaliti
Abafana ba AS Kigali mbere yo kwishyura bari bihebye
Abafana nubwo babuze amanota atatu bari bizeye, bashimiye abakinnyi mu mashyi bamaze kumenyerwaho nyuma y'umukino
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga ku munsi wa mbere
Ally Niyonzima ahanganye na Kwizera Pierrot rwagahati mu kibuga
Ally Niyonzima wahuraga n'ikipe byari byavuzwe ko azakinira uyu mwaka w'imikino
Bate Shamiru yabanje gukuramo penaliti ariko Caleb aramusonga igitego kirinjira
Bate yakuyemo imipira itandukanye yari yabazwe ko yavamo ibitego
Umutoza Olivier Karekezi ntabwo yahiriwe n'umunsi wa mbere wa shampiyona
Manishimwe Djabel agerageza gucenga Iradukunda Eric wa AS Kigali
March Generation yari yaje yambaye bidasanzwe
Nova Bayama, Nzayisenga Jean d'Amour na Usengimana Faustin bagiye kwishyushya
Rayon Sports imaze gutsinda igitego abafana batangiye gufana bateye ikibuga umugongo
Tidiane Kone ntiyabashije gufsha ikipe ye
Yannick Mukunzi na Iradukunda Eric rwari rwabuze gica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza