Kicukiro: Irushanwa rikangurira urubyiruko gukunda igihugu rigeze muri ¼

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe ‘Kicukiro Youth Patriotism Cup’ ryateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu rigeze muri ¼, ndetse amakipe umunani azakina muri icyo cyiciro yamenyekanye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Niyitanga Irénée, avuga ko iri rushanwa ryashyizweho kugira ngo bakangurire urubyiruko rwo muri aka karere gukunda igihugu no kugikorera.

Yagize ati “Ni imikino dutegura buri mwaka tugamije gukangurira urubyiruko umuco wo gukunda, gukorera no kwitangira igihugu. Ni inshingano z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kugira urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rukungahaye, rugire uruhare rutanga mu miyoborere y’igihugu.”

Niyitanga yakomeje avuga ko amakipe atitabira iyi mikino hagamijwe gukina gusa, kuko hari ubutumwa butangwa mbere y’umukino no mu gihe uri kuba, buba bugenewe urubyiruko n’abandi baza kuyireba.

Ati “Imikino ni kimwe mu bintu bihuza abantu benshi by’umwihariko urubyiruko, tuzi ko dukunda umupira w’amaguru, niyo mpamvu twabinyujije muri ruhago ngo amakipe akine ariko mbere yo gukina hatangwamo ubutumwa haba mbere, cyangwa bagiye mu kiruhuko Hose hatangirwamo ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukunda igihugu binyuze mu nkingi eshatu: Imibereho myiza, Ubukungu n’Imiyoborere myiza.”

Iri rushanwa riiri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu guhera mu 2017, ryatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2019; kuri ubu rigeze muri ¼ mu gihe rizasozwa ku wa 30 Kamena, mbere gato y’uko u Rwanda rwizihiza umunsi rwaboneyeho ubwigenge n’uwo Kwibohora.

Ati” U Rwanda turi kugana ku Kwibohora ku nshuro ya 25, ni yo mpamvu imikino izagera ku itariki ya 30 Kamena, twitegura kugera ku itariki ya 1 n’iya 4 Nyakanga, bijyana Abanyarwanda mu kwibohora. Irushanwa twarigije inyuma ngo tuzataramane n’ababohoye iki gihugu, tugire byinshi tubigiraho.”

Iri rushanwa rihuza amakipe y’imirenge igize Kicukiro, ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza, ibigo bya Leta n’izindi nzego zitandukanye zikorera muri aka karere.

Uko amakipe yatsindanye muri 1/8 cya Youth Patriotism Cup 2019 ku wa Gatandatu

  • MKUR (Mount Kenya University) 1-2 Kigarama
  • IPRC Kigali 2-2 Kagarama (Pen 4-2)
  • Kicukiro 0-0 Gahanga (Pen 6-7)
  • Gatenga 3-0 Police (Mpaga)
  • Kanombe 0-3 Masaka
  • UTB 3-0 Niboyi
  • RDF Btn105 0-3 Gikondo (Mpaga)
  • KIM University 0-3 Nyarugunga (Mpaga)

Amakipe yabonye itike ya ¼ arimo imirenge ya Masaka, Nyarugunga, Kigarama, Gahanga, Gatenga na Gikondo; yiyongeraho Ishuri rya UTB n’irya IPRC Kigali. Imikino iteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2019.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Niyitanga Irénée, asobanura ibijyanye n'irushanwa
Umuyobozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Kicukiro, Nshimiyimana Peter
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye kuri iri rushanwa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza