Kirehe FC izakoresha miliyoni 100Frw yamaze kuzana umutoza mushya watozaga u Burundi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Kanama 2017 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Kirehe FC ifite ingengo y’imari ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yamaze kuzana umutoza mushya, Ntakagero Omar wahawe inshingano zo kuzayifasha kurangiza mu myanya umunani ya mbere.

Umwaka ushize w’imikino, Kirehe FC yatozwaga na Sogonya Hamisi Kishi, yageze ku munsi wa nyuma wa shampiyona itazi niba izaguma mu cyiciro cya mbere gusa iza kurokoka kumanuka nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bufata icyemezo cyo gutandukana na Kishi utari witwaye uko bwifuza ndetse wagiye avugwaho kwitsindisha nubwo nta bimenyetso bifatika byagaragaye.

Nk’uko Habanabakize Célestin, Umuyobozi wa Kirehe FC yabitangarije IGIHE, bamaze kuzana umutoza mushya, Ntakagero Omar watozaga ikipe y’igihugu y’u Burundi yungirije bakaba bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongera bitewe n’uko azitwara.

Yagize ati “Umutoza mushya twamusabye kutwubakira ikipe nziza nibura idashobora kujya hejuru y’imyanya umunani ya mbere. Tuzamuha ibyo azadusaba nk’abakinnyi ariko na we tumusabe umusruro. Twamuhaye amasezerano y’umwaka umwe ariko bitewe n’uko azitwara ushobora kongerwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko Ntakagero ari umutoza mwiza, bakurikiranye igihe kinini akiri i Burundi, banareba ku makipe yagiye atoza basanga afite ubunararibonye kandi yaragiye yitwara neza ku buryo bamufitiye icyizere ko na bo azabageza aheza hashoboka.

Iyi kipe y’Akarere ka Kirehe mu Ntara y’u Burasirazuba, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 100 nk’uko Habanabakize yabitangaje gusa ikazakomeza gushaka n’andi yiyongeraho inyuze mu baterankunga n’abakunzi bayo kugira ngo itazagira ikibazo cy’amikoro bikaba intandro yo kwitwara nabi.

Ntakagero wavutse mu 1979, yakiniye ikipe ya Athletico Olympique y’iwabo kuva mu 1995-2007 (imyaka 8), asoje gukina ahita ayibera umutoza wungirije hagati ya 2007-2008, ajya kungiriza muri AS Academie Tchite kuva 2008 kugera 2010.

Yatangiye kuba umutoza mukuru mu 2010 atoza Union-Sporting FC amaramo umwaka umwe, mu 2011 yerekeza mu ikipe ya Royal FC de Murambya ayimaramo imyaka ibiri, 2013-2014 atoza Unite FC de Muyinga, avamo 2014-2016 atoza Bujumbura City.

Ntakagero wari umaze imyaka hafi 10 mu butoza yaje kugirirwa icyizere ahabwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ayitoza umwaka ushize, 2016-2017 ariko abifatanya no kungiriza mu ikipe y’igihugu nkuru kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kuza gushaka akazi mu Rwanda.

Ntakagero aje gusimbura Sogonya Hamisi Kishi wirukanywe kubera umusaruro muke
Ntakagero akiri umutoza wa Athletico Olympic ari nayo yatangiriyemo ubutoza
Kirehe FC ishaka kurangiza mu myanya umunani ya mbere, izakoresha miliyoni 100

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza