Kirehe FC yahize gutsinda Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Kirehe FC, Sogonya Hamiss ‘Kishi’ avuga ko nyuma yo gukura amanota i Nyagatare, amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere yiyongereye ndetse we n’abakinnyi be bagomba kubishimangira ku wa Gatanu batsinda Rayon Sports.

Kirehe FC yari imaze iminsi iri ku mwanya wa 15, yazamutseho umwanya umwe nyuma yo gutsindira Sunrise FC iwayo ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu mu gihe Gicumbi FC yatsinzwe na Etincelles FC ikajya munsi y’umurongo utukura.

Iyi Kipe yo mu Burasirazuba, izakira Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona uzabera i Nyakarambi ku wa Gatanu saa 15:30, aho izaba yifuza kongera amanota kugira ngo ishyiremo ikinyuranyo hagati yayo na Gicumbi FC banganya 27.

Umutoza wayo, Sogonya Hamiss yabwiye IGIHE ko gutsindira Sunrise FC iwayo, byahaye ikipe ye imbaraga zidasanzwe kuko wari umukino wa mbere iyi kipe itsindiye hanze kuva ayigarutsemo mu mikino yo kwishyura.

Yagize ati ’’Byaradushimishije. Ni intsinzi yari ikenewe haba ku mutoza, abakinnyi, komite n’abafana. Narabyishimiye kuko bwari ubwa mbere kuva ngeze hano mbasha gutsindira hanze. Byatumye abakinnyi, abatoza na Komite tugira morale yo gutegura umukino wa Rayon Sports.”

IGIHE yamubajije uko yiteguye uyu mukino uzahuza ikipe iharanira kuguma mu cyiciro cya mbere n’ishaka igikombe cya shampiyona, byongeye kandi Kirehe FC ikaba yari imaze iminsi ivugwamo guhagarika imyitozo ku bakinnyi kubera ibibazo by’amikoro, Kishi avuga ko ubu abakinnyi bari hamwe, bafite intego yo gutsinda Rayon Sports.

Ati ”Rayon Sports ni ikipe ikomeye, ndayubaha, ariko natwe turakomeye kandi hashize igihe idakura hano intsinzi kuko umwaka ushize yarahanganyirije. Irashaka igikombe nibyo, ariko natwe turashaka kuva aho turi, turashaka ariya manota atatu kuri Rayon Sports kugira ngo twegere imbere.”

“Amakipe yo mu Rwanda yose ni amwe. Abafana bazaze ari benshi barebe ko hari icyahindutse ugereranyije n’imikino yabanje. Abakinnyi bari hamwe, mu kanya tuvuye mu myitozo, ibibazo biba hose kandi abayobozi hari uburyo bari kubikemura. Intego ni ugutsinda Rayon Sports.”

Kirehe FC ya 14 n’amanota 27, isigaje imikino ibiri izahuramo na Rayon Sports (mu rugo) na Bugesera FC (hanze) mu gihe Gicumbi FC ya 15 n’amanota 27 yo isigaje guhura na AS Muhanga (mu rugo) na Mukura Victory Sports (hanze).

Bugesera FC na yo ni indi kipe ishobora kumanukana mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe yaba yirangayeho dore ko ifite amanota 31 ku mwanya wa 13, aho isigaje imikino ibiri izahuriramo na Musanze FC (hanze) na Kirehe FC (mu rugo).

Rayon Sports ya mbere n’amanota 66, ikeneye amanota atatu mu mikino ibiri izahuriramo na Kirehe FC (hanze) na Marines (mu rugo) kugira ngo yizere kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya cyenda.

Kirehe FC irashaka gutsinda Rayon Sports kugira ngo yizere kuguma mu Cyiciro cya Mbere
Sogonya Hamiss Kishi yavuze ko Rayon Sports ikunze gutakaza amanota i Kirehe
Kishi yasubiye i Kirehe mu ntangiriro z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza