Iyi kipe itozwa na Cassa Mbungo André, yatangiye umwaka ushize w’imikino neza ariko umusaruro ukaza kuba muke mu mpera za shampiyona, yatangiye kwiyubaka itegura umwaka utaha w’imikino ifitemo intego zo kwegukana igikombe.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Kiyovu Sports yatakaje umwe mu bakinnyi bayo beza, Mustafa Francis, werekeje muri Gor Mahia muri Kenya yigurishije kuko yari arangije amasezerano ye, ishobora no gutandukana na kapiteni wayo, Kakule Mugheni Fabrice, ukomeje kwifuzwa na Simba SC yo muri Tanzania.
Amakuru agera ku IGIHE ni uko Kiyovu Sports yaba yamaze kumvikana na Nahimana Shassir wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports ariko itaramugendekeye neza. Gusa mu kiganiro Perezida wayo Kayumba Jean Pierre, yagiranye na IGIHE yemeje ko Shassir ari umukinnyi mwiza ariko agifite ikipe akinamo kandi itararangiza imikino.
Yagize ati “Nahimana Shassir ni umukinnyi mwiza, sinzi ko hari ikipe itamwifuza. Gusa sinamuvugaho byinshi kuko aracyari uwa Rayon Sports, afite imikino y’igikombe cy’Amahoro agomba kuyikinira, ubwo rero ngiye kuvuga ngo twarumvikanye ubu byaba ari amakosa. Ikindi, tugomba no kubanza kureba niba nta masezerano agifite hariya”.
Ku bivugwa ko Mugheni ashobora gutangira imyitozo muri Simba SC kuri uyu wa Kabiri, Kayumba yavuze ko aramutse abikoze yahanwa.
Ati“Aramutse abikoze twazamuhana kuko ntabwo byemewe. Afite amasezeraho azarangira mu 2019, ubwo sinumva uburyo yajya mu igeragezwa ahandi atatubwiye”.
Yakomeje avuga ko nubwo nk’abayobozi bataricarana n’abatoza ngo baganire ku bakinnyi bagomba kuzagura uyu mwaka, Kiyovu Sports ikeneye umunyezamu ugomba gusimbura Ndoli Jean Claude, igakenera myugariro ndetse na rutahizamu kugira ngo izabashe kwitwara neza.
Mu banyezamu Kiyovu Sports yaba yifuza ku isonga hari Ndayishimiye Eric Bakame, nimero ya mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi, wari Kapiteni wa Rayon Sports. Uyu uherutse kwirukanwa ashinjwa ubugambanyi, ashobora kujya gusimbura Ndoli Jean Claude utarabashije kwitwara neza umwaka ushize.
Abajijwe aho ibiganiro bigeze n’uyu munyezamu, Kayumba yavuze ko batarabiganiraho n’abatoza.
Yagize ati “Hoya, Bakame ni umuzamu mwiza ariko ntabwo turabiganiraho n’abatoza. Intego yacu ni uko dushaka kubaka ikipe y’igihe kirekire, sinzi niba waba ushaka kubaka ikipe y’imyaka itanu warangiza Ndoli ukamusimbuza Bakame kandi mbona basa n’abangana. Ubwo mutegereze, tuzagira umwanya wo kubatangariza abo twaguze, naba arimo muzamubona.”
Kiyovu Sports yasoje umwaka ushize wa shampiyona ari iya gatanu n’amanota 49 inyuma ya APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles FC, ubu iri mu biruhuko ikazasubukura imyitozo mu ntangiriro za Kanama yitegura umwaka utaha w’imikino.



TANGA IGITEKEREZO