Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali, APR FC iguma ku isonga (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri Stade ya Mumena yanyagiye AS Kigali ibitego bine kuri kimwe, iyibuza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC by’agateganyo.

Ikipe ya AS Kigali iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona yakomwe mu nkokora na Kiyovu Sports, mu mukino w’umunsi wa 24 wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Gicurasi 2018, itsindwa 4-1.

Kiyovu Sports niyo yinjiye mu mukino mbere ndetse iza gufungura amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyatsinzwe na Mustafa Francis ndetse yongeramo n’ikindi mbere gato y’uko amakipe ajya kuruhuka mu minota y’inyongera.

Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports iri hejuru ndetse iza no guhita ibona igitego cya gatatu cya Kapiteni Mugheni Kakule Fabrice.

AS Kigali y’umutoza Nshimiyimana Eric yagarutse mu mukino iza kubona igitego ku munota wa 52 cya rutahizamu Ndarusanze Jean Claude winjije neza penaliti mu izamu rya Ndoli Jean Claude.

Nyuma y’iminota 13 gusa, Kiyovu Sports ibifashijwemo na Mustafa Francis wigaragaje kuri uyu mukino yashyizemo igitego cya kane, icyizere cy’Ikipe y’Abanyamujyi cyo gutahana amanota atatu kirakendera.

Iyi kipe yasoje umukino ikina ari 10 nyuma y’uko Nsabimana Eric, yavunitse ndetse hagahita hitabazwa imbangukiragutabara yo kumujyana kwa muganga.

Amanota atatu André Cassa Mbungo yabonye yafashije ikipe ye kwicuma imbere mu bahataniye igikombe cya Shampiyona aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino 23, ikurikira AS Kigali ifite 45 mu mikino 22 na APR FC ya mbere ifite amanota 47 mu mikino 23.

Imikino y’Umunsi wa 24 wa Azam Rwanda Premier League:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018

-  Kirehe FC 0-2 Sunrise FC

-  Police FC 3-0 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 20 Gicurasi 2018

-  Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC

-  Miroplast FC 0-2 Musanze FC

-  Gicumbi FC 0-0 Mukura VS

-  Bugesera FC vs Marines FC (Umukino warasubitswe)

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Gicurasi 2018

-  APR FC 6-0 Amagaju FC

Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Gicurasi 2018

-  SC Kiyovu 4-1 AS Kigali

Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya mbere y'umukino
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Eric Nshimiyimana n'abandi batoza ba AS Kigali ntibahiriwe n'umukino wabahuje na Kiyovu Sports
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, yarebye uyu mukino
Abakinnyi ba Kiyovu bari mu bicu bishimira intsinzi babonye kuri AS Kigali
Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 4-1 iyibuza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona
Bate Shamiru yinjijwe ibitego bine mu izamu rya AS Kigali
Abafana ba AS Kigali bari bakonje cyane nyuma yo kwinjizwa ibitego bine
Abafana ba Kiyovu Sports batije ikipe yabo umurindi
Ndoli Jean Claude yinjizwa Penaliti
Yatewe na Ndarusanze Jean Claude
Nsabimana Eric "Zidane" yagize imvune ahita asohorwa mu kibuga ajyanwa kwa muganga igitaraganya
Hitabajwe imbangukiragutabara mu kumujyana kwa muganga
Mustafa Francis yatsinze ibitego bitatu afasha ikipe ye kubona amanota atatu kuri AS Kigali

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza