Lionel Messi ashobora kuva muri FC Barcelona ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa FC Barcelona, Lionel Messi, aheruka gushyira umukono ku masezerano mashya muri iyi kipe amuha ububasha bwo kuyivamo ku buntu mu gihe Intara ya Catalogne yaba ibonye ubwigenge.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo Lionel Messi yashyize umukono ku masezerano mashya azageza muri Kamena 2021, akinira FC Barcelona yakuriyemo ndetse yandikiyemo amateka ahambaye mu isi ya ruhago.

Lionel Andrés "Leo" Messi Cuccittini w’imyaka 30 ubu ahembwa £500,000 ku cyumweru, mu gihe umushahara we ku mwaka ungana na miliyoni 35 z’amayero.

Amasezerano ye mashya agaragaza ko ikipe imushaka yamutangaho miliyoni 700 z’amayero ariko harimo ingingo ikomoza ku bwigenge bwa Catalogne iyi ntara ihihibikanira kubona.

Shampiyona ya Espagne “La Liga” n’abayobozi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu bagaragaza ko FC Barcelona, ikipe iri mu zikomeye ku isi nyuma ya Real Madrid bahora bahanganye, yahita ivanwa mu marushanwa ya Espagne yose.

Ikinyamakuru El Mundo cyandikirwa muri Espagne cyatangaje mu masezerano Messi yashyizeho umukono, harimo n’ingingo igaruka ku bwigenge bwa Catalogne. Ivuga ko mu gihe FC Barcelona yava muri La Liga ntiyemererwe gukina muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), iy’u Budage (Bundesliga) n’iy’u Bufaransa (Ligue 1), Messi azahita agenda yigurishije.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona nta kintu buratangaza kuri iyi ngingo iri mu masezerano ye ndetse n’abantu ba hafi ya Lionel Messi birinze kugira icyo babivugaho.

Hashize imyaka itandatu ubuyobozi bwa Catalogne, Intara iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Espagne aho Barcelona ariwo Murwa Mukuru, buharanira ko iyo ntara ituwe n’abaturage miliyoni 7.5 yigenga. Ubuyobozi bwa Espagne bwo buvuga ko iyo ntara n’ubusanzwe ihabwa ubwisanzure buhagije bityo ko kwigenga atari byo dore ko bitanemewe mu Itegeko Nshinga.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2017, hadutse imvururu za politiki zatewe n’amatora ya referendum aho abagize iyi ntara batoye bashaka kwiyomora kuri Espagne. Muri 43% bitabiriye amatora 90% batoye kwigenga ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo riracyagenda biguru ntege.

Catalogne ituwemo na 16 % by’abaturage bose ba Espagne. Ibicuruzwa 25.6 % by’ibyo Espagne yohereza hanze bituruka muri iyo ntara, 19 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu niho bituruka.

Lionel Andrés "Leo" Messi Cuccittini afite imipira ya zahabu itanu anganya na Cristiano Ronaldo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza