Mamelodi izakina na Rayon Sports yitwaye neza mu gikombe cy’igihugu

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Mamelodi Sundowns yitegura Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, yatsinze bigoranye ikipe yo mu cyiciro cya Kane mu gikombe cy’igihugu aho yari yaruhukije abakinnyi bakomeye kuri uyu wa Kabiri.

Umutoza Pitso Mosimane wa Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, yatunguwe n’urwego rwa Rayon Sports i Kigali mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma muri CAF Champions League mu cyumweru gishize urangira ari ubusa ku busa yanahushijwe ibitego byinshi, mu gihe ikipe ye ariyo yahabwaga amahirwe menshi.

Amasomo yatahanye i Pretoria yatumye mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cya Nedbank Cup 2018 yari yakiriyemo EC Bees kuri Stade Loftus Versfeld aho umukino wa Rayon Sports wo kwishyura uzaberaho ku Cyumweru tariki 18 Werurwe, aruhutsa abakinnyi benshi bakomeye.

Nubwo EC Bees ari ikipe yo mu cyiciro cya kane, yahaye Mamelodi Sundowns akazi katoroshye inayitsinda igitego cya mbere ku munota wa 16 cya Bongani Chikile wacenze myugariro umwe agatera umupira mu rushundura, umunyezamu Kennedy Mweene usanzwe afatira ikipe y’igihugu ya Zambia, ananirwa kuwugarura.

Mamelodi yakomeje kugerageza uko yakwishyura birayigora kugera igice cya mbere kirangiye ari kimwe ku busa. Igice cya kabiri kigitangira, ku ishoti ryo muri metero 30, Hlompho Kekana yaje kwishyura igitego biba 1-1.

Kubera inararibonye no kumenyera amarushanwa, Mamelodi yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 76 cya Thapelo Morena ari nacyo cyarangije umukino, itahana intsinzi y’ibitego 2-1.

Uyu niwo mukino wa mbere iyi kipe yari ikinnye kuva yava mu Rwanda ndetse izongera gusubira mu kibuga ku Cyumweru ihura na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yo yakinnye umukino umwe wa shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize na Marines FC iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Mamelodi Sundowns yatsinze EC Bees mu gikombe cy'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza