Mashami Vincent yemejwe nk’umutoza wa Bugesera FC

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Bugesera FC yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Ally Bizimungu wayifashize kurangiza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona asimbuzwa Mashami Vincent utari ufite ikipe wahawe inshingano zo kubaka umukino ushimisha Abanyabugesera.

Ally Bizimungu ni umwe mu batoza bakoze akazi katoroshye umwaka ushize wa shampiyona afasha ikipe yari ivuye mu cyiciro cya kabiri kurangiza ari iya karindwi ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 37, atsinze imikino 10, anganya irindwi atsindwa 13 byatumye anatoranywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu batoza batatu bitwaye neza mu mwaka.

Gusa ibi ntibyari bihagije kugira ngo uyu mutoza wari urangije amasezerano yongerwe andi kuko abafana b’ikipe ya Bugesera FC basabye ubuyobozi guhindura umutoza banenga Bizimungu kuba yarananiwe gutsinda imikino yo hanze.

Iyi kipe yamaze kwemeza Mashami Vincent, wahoze atoza APR FC ndetse akanayihesha igikombe cya shampiyona 2014-2015, akaba agiye kuyitoza mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko perezida wayo Gahigi Jean Claude yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Twemeje ko Mashami ari we mutoza wa Bugesera FC umwaka utaha, yasinye amasezerano y’umwaka umwe. Twamusabye ko yafasha ikipe kurangiza mu myanya itanu ya mbere ariko by’umwihariko akubaka umupira ushimisha abafana b’ikipe ndetse akagerageza no kuzamura abana bafite impano mu Karere kacu.”

Uyu muyobozi avuga ko batandukanye na Ally Bizimungu atari uko banenze umusaruro yatanze ahubwo babikoze ku busabe bw’abafana batishimiye kuba yarananiwe kwitwara neza mu mikino yo hanze.

Bugesera FC yamaze kubona umutoza mushya, Mashami Vincent
Ikipe ya Bugesera FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza