Masoudi Djuma, Kwizera Pierrot,Rusheshangoga mu bahawe ibihembo bya Ferwafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Kwizera Pierrot yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, Masoudi aba umutoza wahize abandi naho Rusheshangoga Michel ahemberwa igitego giteye amabengeza yatsinze kigahiga ibindi ubwiza.

Mu birori byateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru,Ferwafa, byo guhemba abakinnyi, abatoza, abafana n’abandi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2016/17, Umurundi ukinira Rayon Sports, Kwizera Pierrot, yongeye guhigika abandi atorwa nk’umukinnyi w’umwaka.

Uyu musore n’ubundi wari watowe umwaka ushize nk’umukinnyi mwiza, uyu mwaka yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya shampiyona ayitsindira ibitego bitandukanye byagiye biyiha amanota atatu gusa akaba n’inkingi ikomeye hagati mu kibuga. Yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe.

Muri Rayon Sports hanahembwe uwari umutoza wayo, Irambona Masoudi Djuma nk’uwahize abandi mu mwaka iki gihembo akaba yahise agitura abafana b’iyi kipe yemeje ko yababaje bikomeye ku wa Gatandatu ubwo yeguraga ku mirimo ye. Yanahawe ibihumbi 750 Frw.

Ndayishimiye Eric Bakame ku mwaka wa kabiri yikurikiranya yatowe nk’umuzamu w’umwaka nyuma yo gucungura ikipe ye ku mikino itandukanye ndetse akaba ariwe watsinzwe ibitego bike (19) anagira imikino myinshi atinjijwe igitego (15) muri shampiyona 2016/17.Yahawe ibihumbi 400 Frw.

Myugariro wa APR FC, Rusheshangoga Michel yahembewe igitego cy’umwaka cyahize ibindi byose byatsinzwe ahabwa ibihumbi 100 Frw mu gihe rutahizamu watsinze ibitego byinshi yabaye Danny Usengimana wa Police FC watsinze 19 akaba yahembwe ibihumbi 500 Frw.

Hanatowe ikipe y’abakinnyi 11 Ferwafa yemeza ko aribo bitwaye neza mu mwaka ku myanya itandukanye mu kibuga barimo:

Umuzamu: Ndayishimie Eric (Rayon Sports)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Nsabimana Aimable (APR FC), Kayumba Soter (AS Kigali) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC)

Abakina hagati: Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc) na Niyonzima Ally (Mukura VS &L)

Abakina ku mpande: Usegimana Dany ( ibumoso) na Mico Justin (iburyo) bombi ba Police FC

Ba rutahizamu: Wai Yeka (Musanze Fc) na Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc).

Muri uyu mwaka wose w’imikino Rayon Sports yatwaye igikombe ni nayo yahawe amafarabga menshi kuko yabonye miliyoni 42 muri rusange zirimo 25 z’igikombe, n’andi yagiye ihabwa kubera imyanya y’imbere yariho, Police FC ikaba yarabonye miliyoni 17 mu mwaka, APR FC ya gatatu ibona 14.

Ibihembo byose byatanzwe ku byiciro bitandukanye:

Umufana w’umwaka: Asman wa AS Kigali (100 000 Frw)

Itsinda ry’abafana ryahize ayandi: March Generation ya Rayon Sports (150 000 Frw)

Umukinnyi ukiri muto mwiza: Biramahire Abeddy wa Police FC (500 000 Frw)

Umuzamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports (400 000 Frw)

Umukinnyi mwiza w’umwaka: Kwizera Pierre wa Rayon Sports (1 000 000 Frw)

Umutoza utanga icyizere: Seninga Innocent wa Police FC (500 000 Frw)

Umutoza w’umwaka: Irambona Masoudi Djuma wa Rayon Sports (750 000 Frw)

Umusifuzi mwiza w’umwaka: Twagirumukiza Abdourkalim (400 000 Frw)

Umusifuzi wungiriza witwaye neza: Ndagijimana Theogene (400 000 Frw)

Igitego cy’umwaka: Rusheshangoga Michel (100 000 Frw)

Rutahizamu w’umwaka: Danny Usengimana wa Police FC (500 000 Frw)

Umunyamakuru w’umwaka: Hahembwe Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino, AJESPOR (300 000 Frw)

Urwego rwa Police rwashimiwe ku gucunga umutekano ku bibuga byagenze neza mu mwaka

Igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru: Gen James Kabarebe

Bakame yabaye umuzamu uhiga abandi
Rusheshangoga niwe watsinze igitego cyahize ibindi
Danny Usengimana niwe rutahizamu w'umwaka
Masoudi yatuye abafana ba Rayon Sports igihembo yahawe

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza