Masoudi Djuma yagaragaye ku myitozo ya Rayon Sports yitegura APR FC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Kamena 2018 saa 07:49
Yasuwe :
1 0

Masoudi Djuma wahoze muri Rayon Sports yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kamena 2018, mu gihe habura umunsi umwe ngo icakirane na APR FC.

Uyu mutoza yari mu myitozo ya Rayon Sports yabereye ku Kibuga cya Ferwafa i Remera ariko nta gikorwa gihambaye yakoze nk’ufite inshingano zo kuyobora ikipe.

Benshi bakimenya aya makuru batangiye kwibaza niba uyu mutoza ashobora kwifashishwa ku mukino ukomeye Rayon Sports ifite, mu gihe agifite amasezerano muri Simba SC yo muri Tanzania.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mutoza ashobora kuzatanga ubujyanama kuri Nkunzingoma Ramadhan na Hategekimana Corneille (uyu yari asanzwe ari Directeur Technique) basigaranye ikipe nyuma yo guhagarikwa k’Umubiiligi Ivan Jacky Minnaert, Lomami Marcel na Jeannot Witakenge bahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi kugira ngo hasuzumwe izingiro ry’umwuka mubi uyitutumbamo.

Rayon Sports iritegura gucakirana na APR FC biri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Gatanu.

Masoudi Djuma yeguye ku mirimo yo gutoza Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona mu 2016/2017 nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo.

Masoudi yagaragaye ku myitozo ya Rayon Sports yitegura APR FC / Ifoto: Umuseke
Masoudi Djuma ubwo yegukanaga igikombe muri Rayon Sports
Icyo gihe abakinnyi bari bamwishimiye by'ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza