Masoudi Djuma yatsinze umukino wa mbere nk’umutoza mukuru wa Simba SC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Mutarama 2018 saa 01:14
Yasuwe :
0 1

Umurundi wahoze atoza Rayon Sports, Masoudi Djuma kuri iki Cyumweru yatsinze umukino wa mbere nk’umutoza mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania yahuragamo na Ndanda FC, ayitsinda ibitego bibiri ku busa.

Masoudi wahesheje Rayon Sports ibikombe bibiri birimo icy’Amahoro n’icya shampiyona mu myaka ibiri yayitoje, yerekeje muri Simba SC yo muri Tanzania mu Ukwakira 2017 agiye kungiriza Joseph Omog w’umunya-Cameroun.

Tariki 25 Ukuboza 2017 nibwo byatangajwe ko Omog yatandukanye n’iyi kipe isigara mu biganza bya Masoudi Djuma mu buryo bw’agateganyo ariko akaba anafite amahirwe yo kuyihabwa burundu bitewe n’umusaruro azatanga.

Ku mukino wa mbere yatoje tariki 27 Ukuboza, Simba SC ihura na Lipuli zanganyije igitego 1-1 ku kibuga Benjamin Mkapa National Stadium ariko yitwaye neza mu mukino wa kabiri kuri iki Cyumweru ayifasha gutsinda Ndanda FC ibitego 2-0.

Ibitego by’iyi kipe ikinamo na kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, byatsinzwe na rutahizamu John Bocco ku munota wa 52 n’uwa 56. Aya manota atatu yatumye Simba SC ihita izamuka ku rutonde rwa shampiyona ya Tanzania ifata umwanya wa mbere n’amanota 26 inganya na Azam FC nyuma y’imikino 12.

Indi kipe ya Singida FC ikinamo Abanyarwanda babiri, Rusheshangoga Michel na Danny Usengimana na yo yitwaye neza itsinda Njombe Mji ibitego 3-1.

Masoudi Djuma yitwaye neza atsinda umukino wa mbere nyuma yo kuba umutoza wa Simba SC
Simba SC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza