Masoudi Djuma yeguye ku gutoza Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nyakanga 2017 saa 06:25
Yasuwe :
0 1

Umutoza Masoudi Djuma yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2013.

Masoudi Djuma wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, nyuma yo gutsinda Azam FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino ikipe ye yahereweho igikombe cya Shampiyona, yatangaje ko atagikomeje kuyitoza kubera impamvu ze bwite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Masoudi Djuma yasobanuye ko imwe mu mpamvu zitumye asezera muri iyi kipe harimo uburyo yafashwe n’abayobozi aho batahaye agaciro akazi yagiye akora, kuba baramuhagaritse nta mpamvu n’ibindi bijyanye n’ubwumvikane buke.

Yagize ati “Nibyo ngiye kwegura aka kanya ku mpamvu zanjye bwite. Iyo umuntu avuze impamvu ze ku giti cye bivuze ko we aba azifite mu mutima, ntabwo yazishyira hanze. Icyo ni icya mbere. Ariko mbonye n’akanya ko gushimira abantu bose. Aba mbere nshimira ni abakunzi ba Rayon Sports.”

Yakomeje agira ati “Niba hari abantu bamfashe neza ni abafana ba Rayon Sports. Ndibuka nkiza bwa mbere hari mu gikombe cya StarTimes ndi umutoza wa kabiri Perezida wa Rayon Sports arambaza ati kuki ushaka gutangirira kuri uyu mukino, yari igiye gukina na Kiyovu Sports, uzi ko dutsinzwe abafana bavuga ko ufite umwaku? Ndaseka ndamubaza nti ese ni inde wakubwiye ko umuntu agira umwaku, turayitsinda.”

“Ndibika ko icyo gihe arinjye washyuhije abakinnyi, abafana baranyishimiye cyane. Ni ikintu cyankoze ahantu ku mutima. Bwa kabiri ngira ngo murabyibuka umunsi bampagaritseho, uko abafana bagaragaje akababaro kabo ku kibuga, biriya bintu byankoze ahantu.”

“Nabonye ko hari abantu bankunda muri Rayon Sports niyo mpamvu mbashimiye cyane. Kuba ngeze hano uyu munsi, birumvikana ni ukubera Imana ariko hari ahantu Imana inyuza. Yabinyuijije muri Rayon Sports.”

“Niyo mpamvu ibintu byose nakoze nabikuraga mu mutima kuko nari nzi ko ngomba guha Rayon Sports ibyishimo. Imana yabimfashijemo nabo bambaye hafi ariko igihe kirageze ko mbasezera”

Masoudi yakomeje avuga ko Rayon Sports nk’ikipe yakiniye akagiramo ibihe byiza akanayitoza akayihesha ibikombe atazayivamo burundu kuko ari nko mu rugo kuri we gusa ibijyanye no kuyotoza birangiye.

Abajijwe ku makipe arimo Police FC bivugwa ko bamaze kumvikana, Masoudi yabihakanye avuga ko kugeza ubu nta yindi kipe iramwegera imusaba kuzayitoza ndetse nta n’iyo aremerera ubu akaba agiye kujya mu rugo kuruhuka.

Nubwo yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, Masoudi yemeje ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma agaruka muri iyi kipe kabone n’iyo ubuyobozi cyangwa abafana babimusaba bidashoboka kuko yamaze gufata icyemezo.

Mu magambo ye uyu mutoza yagiye agaruka ku buryo yagiye yimwa agaciro n’abayobozi kenshi bakavuga ko ibyo ikipe igeraho ari abakinnyi atari abatoza ibintu bitigeze bimushimisha.

Masoudi Djuma yavuye muri Rayon Sports ayihesheje igikombe cya Shampiyona n'icy'amahoro

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru atangaza ubwegure bwe

Amafoto ya Masoudi Djuma ubwo yegukanaga igikombe cya Shampiyona muri Rayon Sports ku wa 17 Gicurasi 2017

Moussa Camara n'Umutoza we basazwe n'ibyishimo bahoberana ubutarekurana
Masoudi Djuma byamurenze arambarara hasi
Yashimiye Imana yamuhesheje igikombe cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza