00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Micho utoza Uganda yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu isubitse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojević, yahamijwe ibyaha bibiri bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina, akatirwa imyaka itatu isubitse n’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo.

Urukiko rwa Gqeberha (rwahoze ari urwa Port Elizabeth), rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu kuri buri cyaha, byombi bisubikwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Milutin ’Micho’ Sredojević ukomoka muri Serbia, yahise ajurira nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko.

Ibyaha uyu mugabo yahamijwe byabaye mu Ukuboza 2020 ubwo yari umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Zambia mu irushanwa rya COSAFA U-20 ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Urukiko rwavuze ko “Ku wa 7 Ukuboza 2020 ubwo habaga imikino ya COSAFA muri Gqeberh, umugore w’imyaka 39 yari arimo gutanga ikawa kuri Stade Wolfson, abaza Sredojević niba akenera isukari yo gushyira mu ikawa ye.”

“Yasubije oya, yongeraho ko akeneye ubundi bwoko kw’isukari, atunga urutoki ku myanya y’ibanga y’umugore. Uwo mugore yaregeye umukoresha we imyitwarire ya Sredojević, yihanangirizwa ko adakwiye kubyongera.”

“Umunsi ukurikiyeho, umugore yongeye kujya gutanga ikawa kuri ya stade, noneho kuri iyi nshuro Sredojević amukora ku kibuno.”

Icyo gihe, uyu mugabo w’imyaka 52 yahise atabwa muri yombi, agezwa imbere y’urukiko rwa New Brighton Magistrare nyuma yo kurekurwa atanze R10,000 (hafi $66).

Nubwo Micho yakunze guhakana ibyo yaregwaga, ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ku kirego cya mbere, gisubikwa mu gihe cy’imyaka itanu ndetse aba ari ko bigenda ku cyaha cya kabiri.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, ryatangaje ko Micho azasubira muri icyo gihugu vuba kugira ngo afashe Uganda Cranes kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu kwezi gutaha.

Ryagize riti “Umutoza wa Uganda Cranes, Milutin Sredojević, yasabye FUFA uruhushya kugira ngo ajye muri gahunda ze bwite muri Afurika y’Epfo.”

“Uyu munsi nyuma ya saa Sita twamenye amakuru ko byamaze gushyirwaho akadomo. Umutoza azagaruka akomeze inshingano ze nk’ibisanzwe.”

Uganda isigaje imikino ibiri yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse kuyitsinda yombi bizayihesha amahirwe yo gukina ijonjora rya nyuma rizaba muri Werurwe umwaka utaha.

Micho watoje amakipe atandukanye muri Afurika, yabaye mu Rwanda ubwo yatozaga Amavubi hagati ya 2011 na 2013.

Milutin ’Micho’ Sredojević yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu isubitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .