Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Kamena 2018 saa 08:53
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikwabo, yashimiye ikipe y’igihugu ya Sénégal yatsinze Pologne ibitego bibiri kuri kimwe, igakura umugabane w’Afurika mu isoni, dore ko ibindi bihugu byawuserukiye byabaye insina ngufi mu gikombe cy’Isi cya 2018.

Afurika yaserukiwe n’ibihugu bitanu mu Burusiya, bine birimo Maroc, Misiri, Nigeria na Tunisia byatsinzwe imikino ya mbere.

Kuri uyu wa Kabiri hari hatahiwe Sénégal yacakiranye na Pologne ya Robert Lewandowski.

Iyi kipe itozwa na Aliou Cissé yatangiye ikina neza nta gihunga iza kubona igitego ku munota wa 37 cyitsinzwe na myugariro wa Pologne, Thiago Cionek ku ishoti ryari ritewe na Idrissa Gana Gueye, ashatse gukiza izamu ahubwo awoherezamo.

Mu gice cya kabiri, umutoza Adam Nawalka wa Pologne yakoze impinduka, akomeza ubwugarizi bwari bwahuye n’akazi katoroshye yinjiza Jan Bednarek asimbuye Jakub Blaszczykowski, gusa ntibyabujije Abanya- Sénégal gukomeza gukina neza ndetse byaje no kuyihesha igitego cya kabiri ku munota wa 60 cya Mbaye Niang.

Umukino ugana ku musozo, Pologne yabashije kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe na Grzegorz Krychowiak ku munota wa 86, igerageza gushaka n’ikindi cyari kuyihesha inota rimwe irakibura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, abinyujije kuri Twitter yashimiye cyane Sénégal.

Yagize ati “Ndashimira abavandimwe bacu b’Abanya-Sénégal ku kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2018. Sénégal ihesheje ishema Afurika.”

Indi kipe yo muri Afurika ihanzwe amaso kuri uyu wa kabiri ni Misiri ikina n’u Burusiya, ikaba isabwa gutsinda bikunze bitaba ibyo igahita isezererwa muri iri rushanwa.

Mu wundi mukino wabaye, u Buyapani bwatunguye Colombia buyitsinda ibitego 2-1 bya Shinji Kagawa kuri penaliti na Yuya Osako mu gihe impozamarira ya Colombia yatsinzwe na Juan Quintero.

Wojciech Szczesny wahoze akinira Arsenal ntiyabashije kugoboka Pologne ku mipira ibiri yinjiye mu izamu ryayo
Byari ibyishimo kuri Sénégal nyuma yo kwitwara neza ikaba igihugu cya mbere cyo muri Afurika gitsinze umukino mu gikombe cy’Isi cya 2018
Abafana ba Sénégal bari babukereye
Kapiteni Sadio Mané na bagenzi be bahesheje ishema Afurika
Krychowiak yatsinze impozamarira ya Pologne mu minota ya nyuma
Krychowiak yatsinze impozamarira ya Pologne mu minota ya nyuma

Indi nkuru wasoma:Ibihugu bya Afurika bikomeje kuba insina ngufi mu gikombe cy’Isi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza