Moussa Camara yageze muri Ismailia SC ahabwa nimero 28 na miliyoni 34 Frw

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Kamena 2017 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wari umaze umwaka akinira Rayon Sports, Moussa camara, yamaze kugera mu ikipe ye nshya ya Ismailia SC mu Misiri ahabwa umwenda azajya yambara uriho nimero 28 ashyikirizwa n’ibihumbi 40 by’amadolari ya Amerika yemerewe mu kumugura.

Moussa wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka ayitsindiye ibitego 10 mu mikino 19, yamaze kugurwa na Ismailia Sporting Club yo mu Misiri imutanzeho ibihumbi mirongo itanu by’Amadolari ya Amerika (50.000$) ni hafi miliyoni 43 z’amanyarwanda.

Kuri iki Cyumweru ubwo yahabwaga umwambaro w’ikipe nshya, uyu rutahizamu ukomoka muri Mali yanashyikirijwe ibihumbi 40 by’amadolari ya Amerika ni hafi miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko yari yabyemerewe mu masezerano ubwo yemeraga kujya muri iyi kipe.

Aganira na IGIHE, Camara yavuze ko yishimiye igihe yamaze muri Rayon Sports kuko yamufashije kwigaragaza ariko anashimira ubuyobozi bwayo kuba butaramugoye mu gihe yari abonye amahirwe yo kujya mu ikipe yisumbuyeho.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nziza kandi nzahora nibuka abafana bayo kuko bahoraga badushyigikiye mu bihe byiza n’ibibi. Nishimiye kujya mu ikipe ikomeye muri Afurika ariko ndanashimira cyane ubuyobozi bwa Rayon Sports kuba butagoranye mu kugurishwa kwanjye.”

Ismailia SC ni ikipe ikomeye mu Misiri imaze imyaka 93 ibayeho, ifite ibikombe bitatu bya shampiyona (1967, 1991, 2002), bibiri by’igikombe cy’igihugu (1997, 2000), CAF Champions League imwe (1969) ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 2003.

Uyu mwaka iyi kipe ihagaze ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45 irushwa 34 na Al Ahly yamaze kwegukana igikombe ikaba irimo kwiyongerera imbaraga kugira ngo umwaka utaha izongere guhanganira igikombe iheruka mu myaka 15 ishize.

Camara azajya yambara nimero 28 mu ikipe ye nshya
Moussa Camara ari kumwe n'ushinzwe kumushakira ikipe (ibumoso) n'umwe mu bayobozi ba Ismailia
Yahawe miliyoni 34 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza