Rayon Sports yubakiwe na Skol ikibuga kizatuma izigama amafaranga menshi (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 04:16
Yasuwe :
1 0

Mu minsi mike Rayon Sports iratangira kujya ikorera imyitozo ku kibuga gishya yubakiwe n’uruganda rwa Skol rusanzwe ruyitera inkunga, cyitezweho kuzahindura imibereho yayo mu mikoro n’uko yitwaraga mu kibuga.

Iki kibuga cy’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove hafi y’uruganda rwa Skol, cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2017, cyuzuye gitwaye miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’iyi kipe, Gacinya Denis, aherutse gutangariza IGIHE ko biteguye gukoresha icyo kibuga. Yagize ati “Ikibuga cyaruzuye ndetse naranagisuye."

Ubusanzwe Rayon Sports yakoreraga imyitozo kuri Stade Mumena ikishyura amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi, byongeye ikahakorera rimwe mu masaha ya mu gitondo gusa kuko yagihuriragaho na Kiyovu Sports.

Nubwo Rayon Sports yitegura kwimukira kuri iki kibuga, ntabwo irarangiza kuvugurura amasezerano y’ubufatanye na Skol kuko aya mbere basinyanye mu 2014 yamaze kurangira aho uru ruganda rwayihaga ibihumbi 50 by’ama Euro ku mwaka (hafi miliyoni 47 Frw) rukayifasha mu kubona ibikoresho, gutanga uduhimbazamusyi ku bakinnyi n’ibindi.

Ikibuga cyiza cy'ubwatsi bw'ubuterano
Rayon Sports yiteze ko nitangira kwitoreza kuri iki kibuga bizayifasha gukora neza yisanzuye inshuro ishaka ku munsi
Mu byumweru bibiri bishize ubwo IGIHE yasuraga iki kibuga ni uku cyari kimeze

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza