Mu mukino wa mbere, Danny Usengimana yafashije Singida FC gutsinda Pamba FC 5-0

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wa mbere rutahizamu w’Amavubi, Danny Usengimana yakiniye Singida FC yo muri Tanzania iherutse kumugura muri Police FC, yayitsindiye ibitego bibiri muri bitanu yanyagiye Pamba FC.

Rutahizamu Danny Usengimana wari umaze imyaka ibiri ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda, yerekeje muri Singida FC uyu mwaka atanzweho ibihumbi ijana by’amadolari ya Amerika ($100.000) asaga miliyoni 83 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kipe ivuye mu cyiciro cya kabiri ariko yiyubatse cyane aho yanaguze na myugariro wa APR FC, Ruseshangoga Michel, yakinnye umukino wa mbere wa gicuti wo gutegura shampiyona y’umwaka utaha aho yahuraga na Pamba FC y’i Mwanza kuri ubu ikina icyiciro cya kabiri.

Usengimana yayitsindiye ibitego bibiri muri bitanu ku busa banyagiye iyi kipe ibindi bibiri bitsindwa na Atupele Green baguze uyu mwaka na we avuye muyo bita JKT Ruvu mu gihe ikindi cyatsinzwe na Shafik Batambuze.

Danny Usengimana aherutse gutangaza ko kubera uburyo mu ikipe ye bamwitezeho ibitangaza no kubashakira ibitego, ubu arimo gukoresha imbaraga nyinshi mu myitozo kugira ngo shampiyona izajye gutangira ahagaze neza.

Bishoboka ko mu rwego rwo gukomeza imyitozo iyi kipe ishobora kuzaza mu Rwanda gukina imikino ya gicuti na Police FC na AS Kigali gusa kugeza ubu ntabwo biremezwa burundu.

Rusheshangoga Michel na Danny Usengimana bose berekeje muri Singida FC uyu mwaka
Danny Usengimana yahawe nimero 10 muri iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza