Mu Rwanda hari kubera amahugurwa ya CAF azafasha amakipe kubaho kinyamwuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Kigali, hari kubera amahugurwa yo ku rwego rwa Afurika ‘CAF Club Licensing’ agamije guteza imbere amakipe yo muri Afurika akabaho kinyamuga.

Kuri uyu wa Kane, abayobozi b’amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda, basobanuriwe ibijyanye n’aya mahugurwa, icyo agamije ndetse n’uko bikorwa.

Umwe mu nzobere za CAF ziri gukoresha aya mahugurwa, Ahmed Harraz ukomoka mu Misiri avuga ko ubu buryo buzafasha amakipe ya Afurika kubaho kinyamwuga, akanabasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya CAF atandukanye.

Ati” Twakoze amahugurwa ari mu byiciro bibiri. Aya mbere yabaye ejo, uyu munsi twatangiye ikindi cyiciro kizasozwa ejo. Uyu mushinga uzadufasha kugira ngo amakipe ajya mu marushanwa ya CAF cyangwa mu bindi bihugu bya Afurika, azabe ari ku rwego rwiza, abayeho neza, afite ibikorwaremezo, ibijyanye n’ubukungu bwayo bumeze neza, amategeko, ubuyobozi ndetse n’ibindi.”

Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Habyarimana Marcel, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira aya mahugurwa ahuje ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, yongeraho ko ari amahugurwa yaje akenewe.

Ati “Twarabyishimiye kuba CAF yaratugiriye icyizere cyo kuzana aya mahugurwa mu Rwanda. Ni amahugurwa aje akenewe kuko aje akurikira inama y’Inteko Rusange twakoreye i Musanze, aho imwe mu myanzuro yafashwe ari ugushyira imbaraga muri iki gikorwa dore ko hari amabwiriza yabyo kuva mu 2015. Twavuze ko nta kipe izajya mu marushanwa y’umwaka utaha itujuje iby’ingenzi bishoboka bijyanye na Club Licensing.”

Uyu muyobozi yavuze ko aya mahugurwa bayitezemo guteza umupira w’amaguru imbere mu Rwanda, aho amakipe yose yasabwe kuzashyira mu bikorwa iyi gahunda, atazabyuhariza ntazemererwe gukina mu marushanwa atandukanye.

U Rwanda rwahawe kwakira aya mahugurwa ahuje ibihugu 26 bikoresha ururimi rw’igifaransa mu gihe ku bikoresha icyongereza, amahugurwa nk’aya yabereye muri Uganda mu kwezi gushize.

Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa (buri gihugu gihagarariwe n’abantu babiri)

Tariki ya 7-8 Gicurasi: Algerie, Burkina Faso, DR Congo, Burundi, Cap Vert, Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinée Bissau, Madagascar, Mauritius, Niger, Sao Tome & Principe n’u Rwanda.

Tariki ya 10&11 Gicurasi: Bénin, Centre Afriue, Comoros, Congo, Djibouti, Gabon, Guinea, Mali, Mauritania, Sénégal, Chad, Togo na Tunisia.

Ahmed Harraz ukomoka mu Misiri avuga ko aya mahugurwa ya Club Licensing azafasha amakipe kwitabira amarushanwa atandukanye ari ku rwego rwiza
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel n'Umunyamabanga wayo Mukuru, Uwayezu F. Regis ni bamwe mu bari muri aya mahugurwa
Jose Andres Portabella, umujyanama muri FIFA mu bijyanye n'umupira w'amaguru w'ababigize umwuga ari i Kigali muri aya mahugurwa
Impuguke za CAF zihugura abaturutse mu bihugu 26 bivuga Igifaransa
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, avuga ko guhera mu mwaka utaha amakipe yo mu Rwanda azatangira gukoresha ubu buryo bwa Club Licensing

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza