Mugiraneza yatangiye imyitozo muri APR FC izamuhemba asaga miliyoni

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ wari umaze imyaka itatu akina hanze y’u Rwanda, yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ya APR FC n’ubundi yahozemo.

Uyu mukinnyi wamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka n’igice akinira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere yatangiye imyitozo na bagenzi be yabereye i Remera ku kibuga cya Ferwafa.

Migi wabaye umwe mu bakinnyi beza ba APR FC mu kibuga hagati mbere y’uko yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania na Gor Mahia yo muri Kenya aho atigeze agira ibihe byiza, aje yiyongera kuri mugenzi we Iranzi Jean Claude na we wamaze kugaruka nyuma yo kugira ibihe bishaririye haba muri Slovakia na Zambia aho yari amaze amezi atandatu adakina.

Nyuma y’imyitozo itangazamakuru ryashatse kuganira na Migi kugira ngo agire icyo atangariza abafana be n’aba APR FC muri rusange gusa yirinda kugira icyo avuga ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa ntiyemera kuvuga.

APR FC yamaze kumvikana na Gor Mahia ku byo igomba kwishyura ku masezerano y’uyu mukinnyi itari icyifuza kugumana. Gusa Migi yari yatinze kugaragara mu myitozo kuko we atari yakumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’umushahara.

Bivugwa ko yemerewe agera ku madolari ya Amerika 1500 ku kwezi nk’umushahara (asaga miliyoni n’ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda).

APR FC yazanye abandi bakinnyi b'inararibonye nka Sibomana Abouba (hagati wambaye umutuku)
Bivugwa ko Migi yemerewe kujya ahembwa asaga miliyoni y'amanyarwanda
Imyitozo yabereye ku kibuga cya Ferwafa
Mugiraneza aganira na Ngabo Albert usanzwe ari kapiteni wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza