Muhadjili arasubira muri AS Kigali, Kayumba Soter na Iradukunda Eric bayisohokemo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Muhadjili Hakizimana wakiniraga APR FC mu kibuga hagati nk’intizanyo, uyu mwaka w’imikino nurangira azahita asubira muri AS Kigali naho ba myugariro babiri b’iyi kipe, Iradukunda Eric na Kayumba Soter basohokemo berekeze hanze y’igihugu.

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ine igasozwa, amakuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi bahinduranya amakipe akomeje kuba menshi, bamwe bashakishwa n’ay’imbere mu gihugu abandi bifuzwa n’ayo hanze.

Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uzaba tariki 15 Kamena, APR FC izahita itakaza Muhadjili Hakizimana ukina mu kibuga hagati asatira izamu uzasubira muri AS Kigali yari yaramutije mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiyimana Joseph yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Mu masezerano twagiranye yo gutiza abakinnyi harimo ingingo zitandukanye. Nka Twizerimana Onesme yagiye adufitiye amasezerano y’umwaka umwe, ubwo yawurangirije muri APR FC bivuze ko ashobora kwigurisha gusa nitwe tuzamuha ibyangombwa.”

“Naho Muhadjili we ni umukinnyi wa AS Kigali kuko yari adufitiye imyaka ibiri. Imikino nirangira azahita agaruka mu myitozo ibanziriza shampiyona itaha, nitwongera kumvikana azasubireyo cyangwa natwe tuzamukoreshe umwaka utaha.”

Muhadjili yagiye muri APR FC nk’intizanyo ya AS Kigali nayo yari yamuguze avuye muri Mukura VS aho yari yitwaye neza asoza umwaka wa 2015-2016 ayoboye abatsinze ibitego byinshi gusa uyu mwaka ntibyamuhiriye kubera ibibazo by’imvune za hato na hato yagize.

Nshimiyimana yanatangaje ko hari abandi bakinnyi babiri bashobora kuzasohoka muri AS Kigali barimo Kapiteni Kayumba Soter ukina mu mutima w’ubwugarizi wifuzwa n’ikipe yo muri Tanzania na myugariro Iradukunda Eric ukina ku mpande wifuzwa n’ikipe yo muri Quatar.

Kuri aba ba myugariro bombi abahagarariye amakipe abifuza bashobora kuba bari mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kurangiza ibijyanye n’amasezerano yabo.

Muhadjili Hakizimana (wambaye nimero 10) azasubira muri AS Kigali yari yaramutije muri APR FC
Nshimiyimana ushinzwe Imibereho ya AS Kigali (iburyo) yavuze ko Kayumba Soter (ibumoso) ari mu bakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe
Iradukunda Eric (imbere) na Kayumba Soter (ibumoso) bari mu nzira zihohoka muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza