Muhirwa na Gakwaya bakuwe mu bayobozi bazaherekeza Rayon Sports kubera igitutu cy’abafana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2018 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Ku rutonde rw’abantu bari bashyizwe ahagaragara bazaherekeza Rayon Sports i Maputo aho ifite umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup izahuramo na Costa do Sol, hakuwemo Muhirwa Prosper na Gakwaya Olivier kubera igitutu cy’abafana bagize amakenga ku kizaba kibajyanye.

Rayon Sports igomba guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yerekeza i Maputo muri Mozambique aho ifite umukino wo kwishyura na Costa do Sol ku wa Gatatu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ni umukino ushobora guhesha iyi kipe amahirwe yo kuba iya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda y’irushanwa rya CAF kuko niyo yawunganya cyangwa igatsindwa ibitego bitarenze bibiri yahita iyajyamo bitewe n’impamba y’ibitego ku busa yabonye mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Mu rutonde rwari rwashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse rugashyikirizwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa; mu bazayiherekeza hari harimo Muhirwa Prosper nka Visi Perezida kandi yarahagaritswe na CAF ndetse na Gakwaya Olivier nk’Umunyamabanga w’ikipe kandi atakiriwe.

Ibi byatumye abafana bagira amakenga ku byihishe inyuma itsinda ryitwa Gikundiro Forever rifata iya mbere ryandika ibaruwa y’impuruza yibutsa ubuyobozi ibibazo guterwa no kugenda kwabo.

Mu ibaruwa yabo bagize bati “Turasaba inzego z’igihugu bireba ko zahagarika aba bagabo kugira ngo batazateza ikipe ibibazo byo gutakaza amahirwe yo gukomeza mu matsinda kandi byashobokaga bityo ikahasebera n’ishema ry’igihugu muri rusange.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandikira Ferwafa, busaba ko aba bombi bakurwa ku rutonde busobanura ko hari habayeho kwibeshya nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yasinywe na Perezida Muvunyi Paul.

Kugeza ubu, Umutoza Ivan Minaert ntaratangaza urutonde ntakuka rw’abakinnyi 18 agomba kujyana muri Mozambique gusa bikaba biteganyijwe ko ruri bujye hanze nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru ateganya ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Gakwaya Olivier nawe yari yashyizwe ku rutonde nk'Umunyamabanga wa Rayon Sports atari we none yakuweho ku gitutu cy'abafana
Abafana banze ko Muhirwa Prosper (ibumoso) wari usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports ariko akaba yarahagaritswe CAF kubera kuvugwaho ruswa, yongera guherekeza ikipe
Ibaruwa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanditse busaba ko aba bagabo bakurwa ku rutonde bwangu
Ibaruwa yanditswe na Gikundiro Forever isaba ko Muhirwa na Gakwaya bataherekeza ikipe muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza