Musanze FC yanze kuvuza umunyezamu wa mbere, yasubiye ku cyo yanze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Musanze FC yisanze nta munyezamu ifite ku mukino utaha w’umunsi wa 29 wa shampiyona izakiramo Bugesera FC, ihitamo kugarura Mbarushimana Emile bakunze kwita Rupali, yirukanye mu mpera z’umwaka ushize imushinja ubugambanyi.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru yari imaze iminsi ifite umunyezamu umwe, Shema Innocent, wujuje amakarita atatu y’umuhondo ku mukino iheruka guhuriramo na Rayon Sports ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yatsindwaga ibitego 3-1.

Shema Innocent yabonye umwanya wo gukina nyuma yo kuvunika k’uwari umunyezamu wa mbere, Ndayisaba Olivier, umaze igihe mu mvune ndetse ikipe ikaba yaranze kumuvuza, aho ngo yamubwiye ko nta mafaranga ifite nk’uko IGIHE yabibwiwe n’inshuti y’uyu munyezamu.

Ati” Bamubwiye ko nta mafaranga bafite yo kumuvuza. Amaze iminsi ari kwivuriza CHUK kugira ngo abagwe. Bamuciye ibihumbi 600 Frw kugira ngo bamubage. Birakorwa uyu munsi.”

IGIHE yumvise ko Ndayisaba Olivier yahisemo kwivuza ku giti cye kuko amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, aho ashaka kugira ngo arebe ko umwaka utaha watangira yaragarutse mu kibuga.

Kuba Musanze FC idafite aba banyezamu bombi, ndetse n’undi yaguze muri Mutarama, Nzarora Marcel wakiniraga Police FC, akaba atarabonye ibyangombwa byo gukina bitewe n’uko ikipe yari yaramaze kuzuza umubare w’abakinnyi 30 yemerewe gukoresha ku mwaka w’imikino, byatumye isubira ku cyo yanze, igarura Mbarushimana Emile uzwi nka Rupali.

Uyu Rupali yari yarirukanwe n’Ubuyobozi bwa Musanze FC mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kumushinja ubugambanyi ku mukino iyi kipe yanyagiwemo na Etincelles FC ibitego 3-0 mu mikino ibanza, aho ngo yafashe imodoka, akajya kurara i Rubavu, asangira n’abakinnyi ba Etincelles mu ijoro ribanziriza umukino.

Ubwo yari amaze kwirukanwa, Rupali yagiye i Rubavu, amara iminsi akorera imyitozo muri Etincelles FC ndetse yari mu bakinnyi iyi kipe y’i Rubavu yifashishije mu irushanwa ry’Intwari 2019.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Mbarushimana Emile yagaragaye mu myitozo ya Musanze FC, aho yagaruwe kugira ngo azibe icyuho cy’abanyezamu iyi kipe ifite ku mukino izakiramo Bugesera FC ku wa Gatandatu kuko ari cyo gisubizo cya hafi cyabonetse.

Musanze FC ifite amanota 32 ku mwanya wa 12, isigaranye imikino ibiri izakiramo Bugesera FC na Kiyovu Sports.

Ndayisaba Olivier yaravunitse, Musanze FC ntiyamuvuza
Shema Innocent afite amakarita atatu y'umuhondo
Emile 'Rupali' yakiniye Etincelles mu gikombe cy'Intwari 2019
Mbarushimana Emile yagarutse mu myitozo ya Musanze FC, Nzarora Marcel (uri imbere ye) ntabwo afite ibyangombwa byo gukinira iyi kipe yamuguze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza