Musanze FC yanze kwitabira igikombe cy’Amahoro yirinda igisebo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver , yavuze ko impamvu yatumye Musanze FC ititabira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ari ukwirinda ko yabura intama n’ibyuma dore ko idahagaze neza muri shampiyona ndetse mu mibare byose bigishoboka ko yamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32, aho irusha amanota umunani Kirehe FC ya 15 munsi y’umurongo utukura mu gihe hasigaye imikino itatu ngo shampiyona irangire.

Iyi kipe ntabwo yiyandikishije mu azakina igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko banze gutakaza imbaraga muri iri rushanwa kandi ikipe ikirwana no kugumana umwanya mu cyiciro cya mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze FC, Bagirishya Pierre Claver, yavuze ko iyi kipe yanze ko yaseba kurushaho mu gihe yaba idatwaye igikombe cy’Amahoro ndetse bikarangira inasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Ati "Twaganiriye n’abayobozi b’ikipe, tubagira inama ko bashyira imbaraga muri shampiyona kuko byagaragaraga ko ikipe itari mu myanya myiza. Tukumva imbaraga zose zikwiye gushyirwa aho kuko aho kugira ngo ikipe imanuke dushatse kujya hose, twaba dusebye kurushaho.”

Uyu muyobozi yahakanye ibivugwa ko amikoro yaba ariyo yatumye iyi kipe iri mu biganza by’Akarere ka Musanze FC ititabira igikombe cy’Amahoro.

Ati "Ntaho bihuriye n’ukuri kuko Musanze FC ntabwo ikunda kugira ibibazo by’ingengo y’imari, ariko kuko turi mu mpera z’umwaka ntabwo nanavuga ngo ingengo y’imari dufite irahagije. Impamvu ihari ni uko twabonaga ikipe idahagaze neza, tukabona ko no kujya muri ayo marushanwa byaba ari uguherekeza kuruta uko twakwibanda muri shampiyona.”

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, muri Nzeri 2018, Musanze FC yatangaje ko izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 185 Frw, aho intego yari ifite ari ukuza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona ndetse no kwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Uyu muyobozi w’akarere yavuze ko bemera ko imihigo bari bihaye muri uyu mwaka w’imikino batabashije kuyigeraho.

Ati "Turabyemera. Utabyemera yaba adakurikira umupira cyangwa uko ikipe ihagaze uyu munsi. Ubu no kuza mu myanya umunani ya mbere ntabwo byakunda.”

Musanze FC isigaje imikino itatu muri shampiyona irimo uwo yakirwamo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, uwo izakiramo Bugesera FC tariki ya 25 Gicurasi n’uwa Kiyovu Sports tariki ya 1 Kamena 2019.

Musanze FC ntabwo izakina igikombe cy'Amahoro uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza