Musanze FC yasinyishije rutahizamu wakiniraga Onduparaka FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mwaka amakipe atandukanye yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka by’umwihariko amenshi yarenze isoko ryo mu gihugu imbere ajya gushaka ba rutahizamu hanze iyari itahiwe ikaba ari Musanze FC yaguze Babu Iddi wakiniraga Onduparaka FC yo muri Uganda.

Iyi kipe y’Akarere ka Musanze ni imwe mu zigaragaje cyane umwaka ushize w’imikino irangiza ku mwanya wa gatandatu ariko iba iya kabiri yaje imbere muzo hanze ya Kigali ikurikiye Bugesera FC yabaye iya gatanu.

Mu gutegura umwaka wa 2017-2018, Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene yaguze abakinnyi batandukanye bakomeye nka Mazimpaka Andre wari usanzwe ari umuzamu na kapiteni wa Mukura VS, myugariro Mwiseneza Danniel, Umurundi Frank Niyungeko, Imurora Japhet wahoze muri Olice FC na Mudeyi Suleyimani wahoze muri Gicumbi FC.

Kuri uyu wa Mbere iyi kipe yanasinyishize rutahizamu mushya ukomoka muri Uganda, Babu Iddi wari usanzwe akinira Onduparaka FC yo muri Uganda nk’uko umutoza Habimana yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Ni rutahizamu mwiza. Yaje mbere akora igerageza tubona yitwara neza kandi yadufasha mu gihe abandi bagize ikibazo. Twatakaje abakinnyi benshi gusa twagombaga gushyiramo abandi.”

Ushinzwe gushakira uyu mukinnyi amakipe, Gakumba Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yamukurikiranye igihe kinini akaba yizeye ko azaba umwe mu beza muri shampiyona.

Yagize ati “Ni umukinnyi ukiri muto kuko afite imyaka 25 gusa. Namukurikiranye igihe kinini, ndizera ko muri Musanze FC azitwara neza kuko ntakunda gupfusha amahirwe ubusa.”

Uretse kuzana abakinnyi bashya, Musanze FC yanazanye abatoza bashya bungirije Habimana Sostene barimo Musa Kombi Billy waje gusimbura Katauti ndetse na Radjabu Muhabura uzaba umutoza w’abazamu.

Babu Iddi wakiniraga Onduparaka FC yo muri Uganda yageze muri Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza