Neymar yerekeje muri Paris St-Germain aguzwe miliyoni 222 z’amayero

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Kanama 2017 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Paris St-Germain yasinyishije umunya-Brazil, Neymar Junior Santos, yandika amateka mashya yo kugura umukinnyi uhenze kuva ruhago yatangira gukinwa.

Nyuma yo kuvugisha abantu benshi, bamwe babibona nk’ibihuha by’itangazamakuru bigamije gucuruza, PSG yashyize igura Neymar wakiniraga FC Barcelona yo muri Espagne.

Aka gahigo gakuyeho aka Paul Pogba waguzwe miliyoni 89 z’ama-pound ubwo yavaga muri Juventus yo mu Butaliyani yerekeza muri Manchester yo mu Bwongereza, iyi yanayihozemo, muri Kanama 2016.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 azajya ahembwa miliyoni 45 z’amayero ku mwaka ndetse na 865,000 by’amayero ku cyumweru hataravaho imisoro.

Neymar yatangaje ko yerekeje mu ikipe ikomeye kandi ifite intego ihamye ku mugabane w’u Burayi.

Yagize ati “Intego ya Paris St-Germain iri mu byatumye nyizamo kuko biri mu binyongerera imbaraga mu byo nkora. Niteguye guhangana muri byose. Kuva uyu munsi, nzakora ibishoboka byose ngo nkorane n’abakinnyi bagenzi banjye.”

Avuga kuri Barcelona yari amazemo imyaka ine yagize ati “ Ikipe ya FC Barcelona n’Umujyi wa Catalonia bizampora ku mutima ariko nari nkeneye kujya ahandi. PSG yangaragarije icyerecyezo gishya cy’ubuzima kandi nditeguye.”

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Espagne (La Liga) ryanze amafaranga yatangwaga na PSG, bayishinja konona uburyo bwo kugura abakinnyi buzwi nka (Uefa Financial Fair Play) ndetse bikavugwa ko izayirega, abahagarariye Neymar bishyuye amafaranga bayanyujije ku biro bya FC Barcelona.

Ni ku nshuro ya mbere, PSG iri ku mwanya wa 11 ku isi mu makipe afite umutungo mwinshi ku isi nk’uko byagaragajwe na Forbes Magazine iguze umukinnyi uhenze. Abakinnyi bahenze baheruka kugurwa bagera kuri batandatu barimo Paul Pogba, Gareth Bale, Kaka n’abandi, abagera kuri batanu baguzwe na Real Madrid.

Neymar azagaragara imbere y’abafana ku wa Gatandatu ku mukino wa mbere utangira shampiyona yo mu Bufaransa uzabera kuri Parc des Princes hagati ya PSG na Amiens.

Kuva Neymar yagera muri Barca mu 2013, Neymar yatsinze ibitego 68 mu myaka ine, inyuma ya Cristiano Ronaldo (139), Messi (134), Luis Suarez (85), Antoine Griezmann (76) na Aritz Aduriz ukinira Athletic Bilbao (70).

Neymar wavukiye muri Mogi das Cruzes muri Sao Paulo, kuya 5 Gashyantare 1992, yatangiye gukina muri Santos nyuma yo gusinya amasezerano mu 2009.

Neymar yaguzwe na Barcelona muri Kamena 2013 kuri miliyoni 48.6 z’ama-pound, ikipe yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona ya Espagne na kimwe cya Champions League.

Mu ikipe y’igihugu yatangiye kuyikinamo afite imyaka 18, amaze kuyitsindira ibitego 52 mu mikino 77.

Neymar yasinyiye Paris Saint-Germain amasezerano y'imyaka itanu
Neymar azajya yambara nimero 10
Neymar yakoreye ikizamini cy'ubuzima mu Mujyi wa Porto muri Portugal
Neymar yasanze muri iyi kipe mugenzi we Dani Alves na we uheruka kugurwa muri Juventus
MSN yahuzaga Messi (hagati), Suarez na Neymar yasenyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza