Ngororero yegukanye igikombe cyo kubungabunga amashyamba ya Gishwati na Mukura

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 Kamena 2019 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Ngororero yegukanye igikombe cyo kubungabunga amashyamba ya Gishwati na Mukura, igitwara itsinze ikipe y’akarere ka Rubavu.

Umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi, aho ikipe y’akarere ka Ngororero yatwaye igikombe itsinze penaliti 4 kuri 3 kuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Aya marushanwa yari agamije gukangurira abaturage kubungabunga amashyamba ya Gishwati na Mukura kuko ayungurura umwuka abanyarwanda bahumeka.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin yavuze ko ibidukikije ari ingirakamaro ku mibereho myiza y’abaturage ariyo mpamvu bakora ibishobika byose ngo bibungabungwe.

Yavuze ko uyu mwaka insanganyamatsiko yibanze ku kurwanya ibihumanya ikirere hifashishijwe urubyiruko.

Yagize ati “Urubyiruko nibo benshi mu gihugu kandi ubukangurambaga ntibwakorwa butabahereyeho ariyo mpamvu mu bikorwa twakoze aribo twibanzeho. Twasabye ko bumva ibijyanye no kurwanya ibyangiza ikirere kandi bakabishyira mu bikorwa.”

Asobanura impamvu bahisemo kwibanda ku kubungabunga ishyamba rya Mukura na Gishwati, Munyazikwiye yavuze ko “Mbere hariho kwangiza ishyamba rya Gishwati na Mukura bitewe n’ubucukuzi, kuragiramo amatungo,gutema ibiti n’ibindi ariko hamaze kugaragazwa imbibi z’ishyamba kandi abaturage batangiye kubyubahiriza kuko ni bimwe mu byanya by’ubukerarugendo”.

Urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa rwashimye ubu bukangurambaga rusaba ko byakomeza.

Umwe mu rubyiruko, Ndahiro Egide yavuze ko aho baciye hose bakina urubyiruko rwabonye ingaruka mbi zo kwangiza amashyamba.

‘’Twazengurutse uturere twose dukina kandi urubyiruko rwasobanukiwe ibyiza byo kubungabunga ibidukikije. Ni igikorwa cyiza kandi bibaye byiza byajya bihoraho’’.

Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije yahuje uturere tune aritwo Ngororero, Rubavu, Nyabihu na Rutsiro dukora ku mashyamba ya Gishwati na Mukura.

Ikipe ya Ngororero yatwaye igikombe yahembwe amafaranga 300 000.

kipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Ngororero yegukanye igikombe cyo kubungabunga amashyamba ya Gishwati na Mukura,
Abayobozi batandukanye bakurikiranye uyu mukino
Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi uyu mukino wabereye kuri stade Mukebera mu Karere ka Rutsiro
kipe ya Ngororero yatwaye igikombe yahembwe amafaranga 300 000.
Umuhanzi Senderi Eric yasusurukije abitabiriye uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza