Nigeria yabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakatishije itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 10:30
Yasuwe :
1 0

Mu bihugu 20 byabashije kubona itike yo gukina ijonjora rya nyuma byishakamo bitanu bizahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi umwaka utaha, Nigeria yabaye iya mbere yayibonye nyuma yo gutsinda Zambia.

Ibi bihugu bigabanyije mu matsinda atanu, ikizaba icya mbere muri buri tsinda nicyo kizaserukira Afurika mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu 2018 kuva tariki 14 Kamena kugera kuri 15 Nyakanga.

Nigeria iri mu itsinda B ni yo yabaye iya mbere gukatisha iyi tike kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutsinda Zambia bari bayihanganiye igitego 1-0 cya rutahizamu wa Arsenal, Alex Iwobi cyabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Muri iri tsinda, Nigeria yahise igira amanota 13, Zambia ya kabiri ifite 7 mu gihe hasigaye umukino umwe gusa bivuze ko n’iyo yawutsinda itabona amanota 6 irushwa. Iri tsinda ryari rimwe mu akomeye cyane kuko zari zihuriyemo na Cameroun iherutse kwegukana igikombe cya Afurika ndetse na Algeria ariko zose ntizabashije kwitwara neza.

Misiri iyoboye itsinda E n’amanota 9 ishobora kuba igihugu cya kabiri kibonye iyi tike niramuka itsinze Congo Brazzaville kuri iki Cyumweru byatuma icyizere cya Uganda yo yanganyije na Ghana kuri uyu wa Gatandatu gihita kiyoyoka.

Ikindi gihugu gifite amahirwe menshi yo gukatisha iyi tike ni Senegal iyoboye itsinda D n’amanota 8 kandi igifite umukino w’ikirarane FIFA yategetse ko uzasubirwamo na Afurika y’Epfo kubera ko uwa mbere wari wabayemo amanyanga.

Mu yandi matsinda nka A haracyarimo guhangana gukomeye hagati ya Tunisia ya mbere n’amanota 13 na Congo Kinshasa ya kabiri n’amanota 13 kimwe no mu itsinda C ruracyageretse hagati ya Maroc ifite amanota 9 na Cote d’Ivoire ifite 8 bikaba bizasaba umunsi wa nyuma kugira ngo itike ibone nyirayo.

Muri rusange ibihugu 13 nibyo bimaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa riruta ayandi ku isi mu mupira w’amaguru birimo u Burusiya buzaryakira, Brazil, Iran, u Buyapani, Mexico, u Bubiligi, Korea y’Epfo, Arabia Saudite, u Budage, u Bwongereza, Espagne, Nigeria na Costa Rica.

Alex Iwobi(hagati) na bagenzi be bishimira intinzi bakuye kuri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza