Nshuti Innocent wakiniraga APR FC yaguzwe n’ikipe yo muri Tunisia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Nshuti Innocent wakiniraga APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu Ikipe ya Stade Tunisien, ikina mu cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Tunisia.

Aya masezerano yayashyizeho umukono kuri uyu wa 20 Nyakanga 2018.

Nshuti yakuriye mu ikipe y’Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015. Iyi kipe yayifashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona, kimwe cy’Amahoro n’ibindi bihembo.

Uyu musore w’imyaka 20 wari umaze imyaka itatu muri APR FC, yagiriwe icyizere cyo gukina mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu byiciro byose harimo icy’abakuru n’abato batarengeje imyaka 20, bituma akomeza kwigaragaza ndetse aza kubengukwa n’amakipe yo hanze arimo na Stade Tunisien.

Mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa Kane, tariki ya 19 Nyakanga 2018, yerekeza muri Tunisia, Nshuti yatangarije New Times ko Stade Tunisien ‘yatangiye kunshaka mu ntangiriro z’umwaka. Baranyegereye mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) 2018 yabereye muri Maroc’.

Nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’ubuyobozi, Nshuti yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe nyuma yo gukorerwa ikizamini cy’ubuzima ariko ntihatangajwe amafaranga yaguzwe.

Stade Tunisien yashinzwe muri 1948, ifite ibikombe bine bya shampiyona (1957, 1961, 1962, 1965) na bibiri by’igihugu (2000, 2002). Ikina muri Championnat de la Ligue Professionnelle 1 (CLP-1), ibarizwamo amakipe 14, yashinzwe mu 1921.

Iyi kipe ikinira ku kibuga cya Stade Hedi Ennaifer, giherereye mu Mujyi wa Tunis, yakira abafana 10,000. Stade Tunisien itozwa na Mohamed Mkacher w’imyaka 43 uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kamena 2018, asimbuye Nabil Kouki werekeje muri Jordanie gutoza Al Faisaly.

Nshuti yabaye umukinnyi wa kabiri muri uyu mwaka usohotse muri APR FC yerekeza hanze y’igihugu nyuma ya Bizimana Djihad wasinye mu Ikipe ya Waasland-Beveren ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi muri Mata 2018.

Nshuti Innocent yasinye amasezerano y'imyaka itatu akinira Stade Tunisien yo muri Tunisia
Rutahizamu Nshuti n'umwe mu bayobozi ba Stade Tunisien nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Nshuti Innocent w'imyaka 20 yakiniraga APR FC
Nshuti Innocent ari muri ba rutahizamu batanga icyizere mu Rwanda
Nshuti Innocent yari kumwe n'Amavubi yitabiriye imikino ya CECAFA yabereye muri Kenya mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza