Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto – Robertinho yahishuye byinshi

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 21 Kanama 2019 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Uwari umutoza wa Rayon Sports, Roberto Goncalves do Carmo yafashe rutemikirere yisubirira iwabo muri Bresil nyuma yo kudahabwa ibyo yari yemerewe, birimo amasezerano n’imodoka izajya imutwara.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2019 nibwo Robertinho yahisemo kwisubirira iwabo nyuma yo gutegereza ibyo yari yemerewe amaso agahera mu kirere.

Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Magazine, Robertinho yavuze ko yamaze iminsi 23 ategereje amasezerano agaheba, anongeraho ko yasanze amazi atakiri yayandi muri Rayon Sport agereranyije niyo yasize.

Ati "Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa amasezerano …njyewe ndi umunyamwuga. Umwaka w’imikino ishize nakoranye na Perezida Muvunyi kandi nta kibazo cyabayeho, birangira buri muntu wese yishimye. Nagarutse nziko nje muri ya Rayon nasize, ariko nasanze hari ibintu byinshi byahindutse."

"Nkanjye nk’umunyamwuga sinshobora gukora nta masezerano, nta modoka yo kugendamo, ibyo ntabwo ari ukubaha umuntu…Niba ugiye kuzana umutoza cyangwa umukinnyi uziko hari icyo yakoreye ikipe, uba ukwiriye guha agaciro ako kazi yakoze mbere mu ikipe. Kubwanjye byarambabaje cyane kuko nasanze atari ubunyamwuga.”

Robertinho akomeza avuga ko we yari yemeye byose ariko ngo hari ibyo atari kwihanganira.

Ati "Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto kuko hatabonetse imodoka. Nahise nsezera. Uko niko kuri.”

Tariki ya 24 Nyakanga 2019 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Robertinho w’imyaka 59 yongereye amasezerano aho yari yemerewe kuzajya ahabwa $4500 ku kwezi, gusa ibi yarabitegereje araheba.

Mubyo uyu munya-Bresil azibukirwaho muri Rayon Sport ni uko yayifashije kwandika amateka ubwo yayifashaga kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup, kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2018/2019 no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018.

Robertinho asize Rayon Sport mu rugamba rutoroshye rwo gukuramo ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani, dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Robertinho aheruka gusezera kuri Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bitatu ayigarutsemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza