Nyuma y’imyaka 27 Misiri yasubiye mu Gikombe cy’Isi, Ghana yitabaza FIFA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Misiri yabonye itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi yaherukagamo mu myaka 27 ishize nyuma yo gutsinda Congo Brazzaville ibitego bibiri kuri kimwe, Ghana bihuriye mu itsinda E iregera FIFA imisifurire mibi imbere y’Abagande.

Misiri yabonye iyi tike ibikesha igitego cyo ku munota wa nyuma w’inyongera cya rutahizamu wa Liverpool, Mohamed Salah, wagitsinze kuri penaliti bikarangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Igitego cya mbere cya Misiri cyari cyatsinzwe na Salah kuri ubu uri gufatwa nk’intwari y’i Cairo. Cyabonetse ku munota wa 18 w’igice cya kabiri ariko kiza kwishyurwa na Arnold Bouka Matou ku munota wa 88.

Imbaga y’abafana bari ku kibuga cya Borg El Arab ibyishimo byabo byatangiye kuyoyoka bibwira ko bibarangiranye ndetse bizasaba indi myaka yo gutegereza kugira ngo bongere kubona ‘Les Pharaons’ mu gikombe cy’Isi ariko bacungurwa ku munota wa 95, miliyoni zisaga 95 b’Abanyamisiri ziterera ibicu Salah.

Misiri yazamutse ari iya mbere mu itsinda E n’amanota 12 mu gihe hagisigaye umukino umwe, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Ghana ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu naho Congo Brazzaville ni iya nyuma n’inota rimwe.

Ghana yo yanganyije na Uganda ubusa ku busa imbere y’abafana bayo kuwa Gatandatu, yahise iregera FIFA inasaba ko uwo mukino wasubirwamo ivuga ko yasifuriwe nabi ikanangirwa igitego cya Raphael Dwamena cyo mu minota ya nyuma aho umusifuzi yavuze ko yari yaraririye.

FIFA iramutse ihaye umugisha ubusabe bwa Ghana uyu mukino ugasubirwamo ikawutsinda, yagira amanota icyenda ikaba iya kabiri mu itsinda mbere yo guhura mu mukino usoza amatsinda na Misiri nayo yayitsinda zombi zikagira amanota 12 hakarebwa ku bitego zizigamye n’uko zatsindanye hagati yazo.

Muri rusange ibihugu 15 nibyo bimaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa riruta ayandi ku isi mu mupira w’amaguru birimo u Burusiya buzaryakira, Brésil, Iran, u Buyapani, Mexique, u Bubiligi, Koreya y’Epfo, Arabie saoudite, u Budage, u Bwongereza, Espagne, Nigeria, Costa Rica, Pologne na Misiri.

Salah yishimira igitego cyahesheje igihugu cye itike y'igikombe cy'isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza