Nyuma yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona, Moussa Camara yerekeje muri Maroc

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Moussa Camara wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2016-2017 kuri uyu wa Gatatu atsinda ibitego bibiri Mukura VS, kuri uyu wa Kane yafashe indege yerekeza muri Maroc aho agiye gukora ikizamini cy’ubuzima muri Renaissance sportive de Berkane.

Camara wari uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu atorotse Rayon Sports ndetse aho agarukiye agahabwa ibihano byo guhagarikwa imikino ibiri no gukatwa igice cy’umushahara, kuri iyi nshuro yagiye abyemerewe n’ubuyobozi nk’uko Umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier yabitangarije IGIHE.

Gakwaya yavuze ko Moussa wahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali saa cyenda, yagiye gusuzumwa uko ubuzima bwe buhagaze bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda ku wa Gatandatu.

Mousa Camara watsinze ibitego bibiri byahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona ku mukino wa Mukura VS, natsinda muri Maroc azabanza gufasha iyi kipe mu rugamba rwo kwisubiza igikombe cy’Amahoro kigeze muri ¼, aho izahura na Police FC.

Moussa ashobora gukurikirwa na Nova Bayama bivugwa ko ari mu biganiro n’ikipe yo muri Kenya; Savio Nshuti Dominique na Kwizera Pierrot bazajya mu Bubiligi mu igeragezwa mu ikipe ya KAA La Gantoise izwi nka “KAA Gent”.

Kugenda kwa Moussa birasa nk’ibyabaye umwaka ushize ubwo mwenewabo, Ismaila Diarra nawe yaheshaga Rayon Sports igikombe cy’Amahoro agahita agurishwa muri DR Congo muri Darling Club Motema Pembe.

Inkuru bifitanye isano: Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 2016-2017 (Amafoto)

Moussa Camara yerekeje muri Maroc gukora ikizamini cy'ubuzima muri Renaissance sportive de Berkane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza