Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Villa SC yongeyeho na APR FC itahana ishema

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 09:27
Yasuwe :
1 0

Villa SC yo muri Uganda yari yaje mu Rwanda gukina imikino ibiri ya gicuti na Rayon Sports na APR FC, yatashye yose iyitsinze umutoza wayo atangaza ko bimuhaye icyizere cyo kujya guhatanira igikombe cya shampiyona iwabo.

Villa SC yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu mu gitondo uwo munsi ikina na Rayon Sports ya Olivier Karekezi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo iyitsinda igitego 1-0.

Iyi kipe yo muri Uganda, kuri uyu wa Mbere n’ubundi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yongeye gukina undi mukino wa gishuti ihura na APR FC ya Jimmy Mulisa iyitsinda ibitego 2-1.

Muri uyu mukino wabaye mu gihe hagwaga imvura nyinshi, APR FC yari yakoresheje abana bato yazamuye muri Academy ikaba igishakamo abazaguma mu ikipe ya mbere gufatanya n’abasanzwe kugira ngo bahatanire ibikombe.

Ibi ntibyabujije iyi kipe y’ingabo z’igihugu gufungura amazamu hakiri kare mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Buregeya Prince gusa Villa SC iza kucyishyura bari hafi kujya kuruhuka gitsinzwe na Kitata Alex.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, Villa SC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na George Senkaaba ku makosa y’abana bato bari mu bwugarizi bwa APR FC umukino unarangira nta kindi kibonetse ku mpande zombi.

Mulisa ntiyakoresheje abakinnyi basanzwe bakomeye kuko ari bwo bari bakiva i Rubavu aho bari bitabiriye irushanwa ryo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame ryateguwe n’Akarere ka Rubavu aho yageze ku mukino wa nyuma ariko itsindwa na AS Kigali.

Umutoza wa Villa SC, Wasswa Bbosa itahanye ishema ryo gutsinda amakipe abiri akomeye yo mu Rwanda, yatangaje ko yagiriye ibihe byiza i Kigali kuko yari yaje gushaka uko abakinnyi be bamenyerana kandi atashye abigezeho akaba agiye kwitegura shampiyona yabo izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

APR FC na Rayon Sports zatsinzwe n’iyi kipe yo muri Uganda zifite icyumweru kimwe cyo kwitegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizatangira hagati y’itariki ya 9 na 16 Nzeri zikazahuriramo na AS Kigali na Police FC na ho tariki 23 Nzeri zikazahura ubwazo mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mbere yo gutangira shampiyona.

Andrew Buteera utarabonye umwanya wo gukina umwaka ushize kubera imvune ni umwe mu bakinnyi bakuru bagaragaye muri uyu mukino
APR FC yarimo amasura mashya y'abana bo muri Academy
Jimmy Mulisa areba uko abakinnyi be bitwara
Mu izamu harimo Kimenyi Yves usanzwe ari umuzamu wa gatatu w'iyi kipe
Twizerimana Onesme (ubanza ibumoso) yabanje mu kibuga biranga umutoza amukuramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza