Nzamwita Vincent De Gaulle arashaka kuyobora Ferwafa kugera mu 2021

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yamaze kugeza kandidatire ye ku kanama gashizwe gutegura amatora ya Ferwafa aho ashaka manda ya kabiri izamugeza mu 2021.

Nzamwita wari umaze imyaka ine ayobora Ferwafa ni we wenyine kugeza ubu umaze gutanga kandidatire yo kuzahatanira kuyobora uru rwego ruhagarariye umupira w’amaguru mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu mugabo wakoze byinshi bitagiye bivugwaho rumwe mu gihe cy’ubuyobozi bwe, yatanze kandidatire ye mu kanama kayobowe na Kalisa Adolphe usanzwe ari Umunyamabanga wa APR FC, kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba.

Biteganyijwe ko gutanga kandidatire birangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 saa 11h00 z’amanywa nyuma akanama gashinzwe amatora kakazatangira kwiga ku bakandida kuva tariki 17 kugeza kuri 22 Nyakanga abemerewe bakazatangazwa tariki 8 Kanama 2017.

Abo ibyangombwa byabo bizaba byemejwe bazatangira kwiyamamaza kuva tariki 14 Kanama kugeza kuri 9 Nzeri 2017, mbere y’umunsi umwe ngo amatora abe tariki 10 Nzeri.

Nzamwita mu gihe yayoboye Ferwafa, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amashyirahamwe atandukanye ku Isi nka Maroc, u Budage n’andi mu rwego rwo kuzamura umupira.

Ku buyobozi bwe kandi u Rwanda rwahanwe kubera gukinisha uwiswe Birori Dady nyamara muri CAF imuzi nka Tedy Etekiama, bituma rusezererwa nyamara rwari rwageze mu matsinda. Aha bamwe bari biteze ko ashobora no kwegura.

Ibi byiyongera ku kibazo cya hoteli ya Ferwafa yatangiye kubakwa nyuma bikaza kugaragara ko habayemo ruswa n’icyenewabo mu gutanga amasoko byatumye Nzamwita n’uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, Mulindahabi Olivier bagezwa imbere y’inkiko ndetse n’ubu we akaba agikurikiranwa.

Mu gihe umukandida yaba umwe kuri uyu mwanya yatsinda amatora ari uko agize amajwi angana na 1/2 cy’abagize inteko itora nk’uko amabwiriza ya Ferwafa abiteganya.

De Gaulle arahabwa amahirwe yo kwisubiza uyu mwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza