Nzamwita yavuze icyo azashyira imbere mu gihe yaba atorewe kuyobora Ferwafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Kanama 2017 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Kwiyamamaza ku bakandida babiri bahatanira kuyobora Ferwafa byatangiye ku buryo bwemewe n’amategeko tariki 14 Kanama aho Nzamwita Vincent De Gaulle asobanura ko mu gihe yazatorwa, azashyira imbaraga mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe ngo umupira w’amaguru utere imbere.

Ku wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017, IGIHE yatambukije inkuru ivuga imigabo n’imigambi ya Mwanafunzi Albert inasezeranya ko mu yindi izaha umwanya Nzamwita Vincent De Gaulle bahanganye mu matora ya Perezida wa Ferwafa ateganyijwe tariki 10 Nzeri 2017.

Nyuma y’ubutumwa bwa IGIHE busaba Nzamwita ikiganiro kirambuye, uyu wari umaze imyaka ine ayoboye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akaba ashaka gukomerezaho, yasubije ko ibijyanye n’imigabo n’imigambi ye igihe cyo kubitangaza kitaragera.

Gusa yashimangiye ko mbere ya byose azabanza kureba ibyo atabashije kugeraho muri manda ishize, hanyuma akabiganiraho n’inzego bireba ku buryo mu gihe yakongera gutorwa yashyira imbaraga mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Mu butumwa yoherereje IGIHE kuri uyu wa Gatatu, Nzamwita yagize ati “Gahunda yanjye irimo cyane cyane ibitakozwe , n’uburyo byakorwa ngaragariza abo bireba ( abanyamuryango , n’abandi bafatanyabikorwa ) impamvu bitakozwe, n’uko numva bishobora gukorwa.”

“Rero ni ukubanza nkayigeza ku banyamuryango ba Ferwafa bakabona gushyiramo ibitekerezo byabo, nkavugana n’abandi bafatanyabikorwa harimo na Leta yacu nk’umuterankunga wa mbere, nyuma nkayishyira ku mugaragaro. Kuko ninongera gutorwa nzaba nshinzwe gukurikirana niba ijya mu bikorwa gusa.”

Abajijwe ku bitaragenze neza yifuza kuzashyiramo imbaraga cyane muri manda itaha mu gihe atowe, mu magambo make yagize ati “Muzabigezwaho nkuko nabibabwiye.”

Nzamwita yatowe tariki 5 Mutarama 2014 atsinze Ntagungira Celestin “Abega” wari umuyobozi w’agateganyo mu myaka ibiri yari ishize.

Icyo gihe amaze gutorwa, yagize ati “Tuzaha imbaraga inteko rusange ku buryo nitunanirwa natwe izatweguza nitudakora neza kuko muri miliyoni icyenda z’Abanyarwanda hatabura umwe uyobora kandi neza.”

Imyaka ine uyu mugabo yari amaze ayobora Ferwafa yaranzwe n’ibintu bitandukanye birimo nk’umusaruro mubi ku ikipe y’igihugu Amavubi yaba inkuru n’iz’abato, kudatangizwa kw’amarushanwa y’abana, guhangana n’abahoze bakinira u Rwanda, igihombo gikabije mu iyubakwa rya hotel ya Ferwafa n’ibindi.

Gusa De Gaulle ashimirwa kuba muri manda ye u Rwanda rwarakiriye Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016) kikagenda neza no kuba yarabashije gutsura umubano n’andi mashyirahamwe y’imikino mu bihugu bitandukanye by’umwihariko Maroc n’u Budage.

Nzamwita avuga ko azatangaza gahunda ze nyuma yo kuzigeza ku nzego zirimo na Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza