Ombolenga Fitina wananiwe i Burayi yageze muri APR FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 Kanama 2017 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Ombolenga Fitina wari waragiye gushaka ikipe ku mugabane w’u Burayi akayibura, yagarutse mu Rwanda yerekeza muri APR FC nubwo hari andi makipe arimo AS Kigali yari yamwifuje ku buryo bukomeye.

Fitina yari amaze hafi ukwezi muri Espagne aho yari yaragiye azi ko azahita asinya amasezerano muri Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol izwi nka UCAM Murcia, ikina mu cyiciro cya gatatu ariko yagezeyo atsindwa igeragezwa ribanza.

Mu cyumweru gishize uyu mukinnyi byavugwaga ko yamaze kumvikana na AS Kigali, ariko abwira IGIHE ko akiri muri Espagne kureba ko hari indi kipe yamushima, byakwanga akagaruka mu Rwanda.

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yahamirije IGIHE ko Fitina ari i Kigali akaba yamaze kuba umukinnyi wa APR FC. Uyu wari ku kibuga cy’imyitozo y’iyi Kipe y’Ingabo yanagaragaye aganira n’umutoza Jimmy Mulisa nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko azasinya kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “Imyitozo ya APR FC kuri uyu mugoroba yagenze neza abakinnyi bose bari bahari. Umukinnyi mushya Ombolenga Fitina yari ahari ariko ntiyakoze imyitozo. Ombolenga azatangira gukora imyitozo ejo nimugoroba Kicukiro.”

Ombolenga agiye gukinira APR FC nyuma y’ibihe bitari byiza yagiriye mu ikipe ya MFK TOPVAR TOPOLCANY ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia, ikipe yakiniraga umwaka ushize we na Kalisa Rachid na Iranzi Jean Claude, bose bakaza gutandukana na yo.

Gusa uyu mukinnyi ni umwe mu bo Amavubi yagenderagaho muri CHAN 2016 yabereye i Kigali ndetse yanagiriye ibihe byiza muri Kiyovu Sports mbere yo kujya i Burayi.

Ombolenga Fitina ari kumwe n'umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza